Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben ari kwitegura gukorera igitaramo cye bwite mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 nk’uko amakuru agera kuri InyaRwanda abihamya.
Uyu muhanzi uherutse
gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ni Forever” aherutse kubwira InyaRwanda ko ageze kure imyiteguro yo gukora iki gitaramo cye bwite, ku buryo iyo ashyize
mu mibare abona ageze kuri 99% mu bijyanye no kwitegura n’ibindi.
Bisa naho yahisemo
itariki yari isanzwe iberaho ibitaramo bya East African Party, byategurwaga
hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’abandi gusoza neza umwaka no gutangira umwaka
mushya mu byishimo bisendereye.
Ni igitaramo gihuza
ibihumbi by’abantu cyane cyane urubyiruko, abakundana, imiryango n’abandi baba
bashaka gutangira umwaka bari kumwe n’abo.
The Ben yaherukaga gutaramira
muri BK Arena ku wa 7 Kanama 2022, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ‘Rwanda’s
Rebirth Celebrations’, ndetse ku wa 1 Mutarama 2020 yari yataramiye muri iyi
nyubako binyuze mu gitaramo cya ‘East African Party’.
Umuhanzi kugira ngo
akorere igitaramo muri BK Arena bisaba kwishyura amafaranga ari hagati ya
Miliyoni 24 Frw na Miliyoni 27 Frw. Ariko kandi hari amafaranga angana na
Miliyoni 8 Frw wishyura ku munsi igihe ushaka gushyiramo ibyuma mbere y’uko
umunsi w’igitaramo ugera.
Bivuze ko usabye
gushyiramo ibyuma mbere y’iminsi ibiri, iyo minsi ibiri wishyura arenga
Miliyoni 16 Frw. Ibi ni nako byagenze kuri umwe mu bantu bahakoreye igitaramo
muri Werurwe 2024, kuko amafranga yari yateguye yongeyeho Miliyoni 16 Frw.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri BK Arena, Sharangaho aherutse kubwira RBA ko igiciro gisabwa umuntu kugira ngo akorere igikorwa muri iriya nyubako kidahanitse cyane, ashingiye ku kuba hari ishoramari ryakozwe kugira ngo iriya nyubako yubakwe.
Ati "Ibihakorerwa
byose bifite uko bikorwa. Niyo mpamvu rero ikintu nk'icyo iyo abantu bavuze ngo
kirahenze, birumvikana kuri bamwe na bamwe ariko biterwa nabyo. Iyo ikintu
kiremereye cyangwa gihenze biterwa n'ukikoreye."
Sharangabo yavuze ko
bagira umubare munini w'abantu baba bakeneye gukorera ibikorwa byabo muri BK
Arena, bitewe nuko haba hatabayeho kubitegura kare kugira ngo batange gahunda
yabo yagutse n'igihe bazayikorera, bamwe uko bagomba kubafasha.
The
Ben yari akumbuwe mu gitaramo cye bwite
Mu myaka ibiri ishize,
The Ben yagaragaye cyane mu bitaramo yabaga yatumiwemo n’abandi bantu
banyuranye ariko nta gitaramo cye bwite yigeze akora.
Uhereye kuri kirya
gitaramo cyo muri Kanama 2022 yagikoze yatumiwe na East Gold. Mu Ukwakira 2023
yataramiye mu Burundi nabwo yatumiwe na sosiyete yahoo.
Mu minsi ishize nabwo
yataramiye mu Karere ka Musanze ari kumwe na Rema Namakula wamamaye muri
Uganda. Ndetse, ku wa 7 Nzeri 2024, yataramiye muri Kigali Convention Center,
ari kumwe na Kevin Kade na Element mu birori bya Sherrie Silver.
Bivuze ko mu myaka ibiri
ishize nta gitaramo cye bwite yigeze akora. Ndetse iyo unyujije amaso mu
mashakiro, kuva mu myaka 10 ishize ibitaramo byose yakoreye mu Rwanda yabaga
yatumiwe.
The Ben ari kwitegura
gukorera igitaramo cye bwite muri BK Arena, kizaba ku wa 1 Mutarama 2025
Muri Nyakanga 2024, The
Ben yataramiye muri BK Arena binyuze mu mukino ya BAL/ Ifoto: The New Times
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO