Birashoboka ko muri telefone yawe ubitse amashusho y'umuntu runaka uzi cyangwa utazi amugaragaza ari mu bikorwa by'urukozasoni! Yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe na mugenzi we mu bikorwa byo gushimisha umubiri, bamarana umusonga.
Aya mashusho yatangiye
guhererekanwa cyane kuva mu cyumweru gishize. Ndetse, bamwe mu bakoresha imbuga
nkoranyambaga bagiye babiteramo urwenya, umwe akavuga ko amashusho yamugezeho,
agasaba abantu kumwandikira muri 'DM' kugirango ayabagezeho.
Ni amashusho ajya hanze
nyir'ubwite abigizemo uruhare, cyangwa se yatiza telefone ye agakurwamo, ku
buryo yisanga yagiye hanze. Hari umwe mu bo byabayeho mu minsi ishize ahitamo
gukuraho telefone, kugira ngo abantu badakomeza kumwoherereza ubusa bwe!
Umunyamideli Mbabazi
Shadia wamenye nka Shaddbyoo kuri murandasi, aherutse kuganira n’abamukurikira
ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko kimwe mu bintu yicuza, ari uko
yakandagije ikirenge cye mu Isi y'ikoranabuhanga.
Yabwiye ababyeyi kurinda
abana babo izi mbuga, bitewe n'ibyo yahuriyemo. Ati “Kwishyira hanze(ku mbuga
nkoranyambaga) niryo kosa rya mbere nakoze, urabyumva ? njye ndi kukubwira
ukuri, ntabwo ari ukugira abagukurikira benshi (Followers) nzi byinshi kuri izi
mbuga.”
Akomeza ati “Niba ufite
abana cyangwa uzabagira, wowe utekereza ko ushaka kuza kuri izi mbuga nizere ko
witeguye ibintu bizakubaho, hari ibyo mutekereza mu mitwe yanyu ariko ntabwo
murabona, ariko umunyabwenge yakwihutira gusoma ibijyanye n’izi mbuga
nkoranyambaga, ikintu nababwira murinde abana banyu, buri mugore wese cyangwa
ufite umwana amurinde izi mbuga kuko ntabwo ari ikintu cyiza.”
Yabwiye abangavu birukira kujya ku mbuga nkoranyambaga kwitonda, kuko ibyo babona byose bishyirwaho atari ukuri.
Ati“Ikintu nabwira abana bose bajya ku mbuga nkoranyambaga nizere ko bazi
icyo bashaka kugeraho, biriya bintu byose babona ntabwo ariko biba bimeze kuko
abantu bari hanze aha ni ababeshyi, imbuga nkoranyambaga zakuzamura pe, ku
bijyanye n’ubushabitsi (Business), ariko nushaka kubaho mu buzima bw’undi muntu
bizakugora mu buzima bwawe, ubu ushobora kumva ko ubu umeze neza ariko
bidatinze uzabibona bigusigira igihombo gikomeye.”
Yakomeje agira ati “Buri
mwana wese cyangwa abangavu ndabizi ko bamwe baba bari kunkurikira, izi mbuga
ntabwo ari ikintu cyiza , mwicare mwige, muhange amaso ibifatika, aha nta
by’ukuri bihaba , tekereza ku hazaza h’ubuzima bwawe.”
Umuvugizi w'Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru,
kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ko nka RIB bamaze igihe babona abantu
basakaza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kandi ni imyitwarire igayitse,
abantu badakwiye gushyigikira.
Ati "Nta
bunyangamugayo burimo! Ndetse, ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha ibyo abantu
barimo ...Nk'uko wabyise ngo ni amarushanwa, koko urabona biteye isoni
biragayitse."
Yavuze ko nk'urwego
avugira hari iki gukorwa mu rwego rwo gushyira akadomo kuri iki ibazo. Akomeza
ati "Nka RIB rero turabibona hari ikiri gukorwa."
Dr.Murangira yasobanuye ko imyitwarire y'umuntu ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza imico ye n'uburere umuntu afite. Kandi binashimangira ikigero cy'imitekerereze afite.
Ati
"Imyitwarire yawe ku mbuga nkoranyambaga izahita ikugaragaza uwo uriwe.
Turabibona, biragayitse, harimo ibiri gukorwamo ibyaha, kandi hari ikiri
gukorwa, kuko bigomba gucika byanze bikunze.”
Ku wa 1 Kanama 2020, Urwego
rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero
cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo
gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.
Umwe muri bariya bakobwa
asobanura uko byagenze kugirango amashusho yabo ajya hanze, yagize ati “Yaratubwiye
(umusore wabasabye kwifata ayo mashusho) ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo
yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera,
turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”
Ku wa 1 Kanama 2020, RIB
yerekanye abakobwa bakekwagaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni
binyuze kuri internet
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira yatangaje ko biteguye guca ibikorwa byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO