RFL
Kigali

Igitego cya Nshuti Innocent mu byirukanishije umutoza w'ikipe y'igihugu ya Libya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/09/2024 17:00
0


Ikipe y'igihugu ya Libya, yamaze gutandukana n'uwari umutoza wayo Milutin Sredojevic wiswe Micho ubwo yatozaga u Rwanda, yirukanwa nyuma yo kutirwara neza mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025.



Umunya-Serbia Milutin Sredojevic, ubwo imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025 yatangiraga, ntabwo yahiriwe, kuko umukino wa mbere yanganyije n'u Rwanda igitego 1-1, naho umukino wa Kabiri atsindwa na Benin ibitego 2-1.

Ubwo yakinaga mu Rwanda, Libya ya Milutin Sredojevic, yitambitswe na Nshuti Innocent ukomoka mu karere ka Musanze, aho yatsinze igitego cyatumye Libya ibura amanota atatu. 

Milutin Sredojevic wanatoje Amavubi, yirukanywe nyuma y’igihe gito ahawe akazi, kuko yatangiye gutoza Libya mu Kwakira  2023. 

Libya ya nyuma mu itsinda D, ifite akazi gakomeye ko gukina na Nigeria mu mikino ibiri mu kwezi gutaha, aho izatangira isura iki gihugu mbere yo kucyakira ku munsi wa Kane w’imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON 2025 izabera muri Maroc.

Uretse kuba Milutin Sredojevic yaratoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yikojeje no muri Uganda, atoza Imisambi ya Uganda. 

Mu gihe Milutin Sredojevic yari amaze atoza ikipe y'igihugu ya Libya, yayihaye intsinzi 9, harimo zirindwi zo mu mikino ya gicuti. 


Libya yamaze kwirukana umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Milutin Sredojevic Micho 


Kunganya n'u Rwanda, Bimwe mu byagendeweho umutoza Milutin Sredojevic yirukanwa mu ikipe y'igihugu ya Libya 


Nshuti Innocent, niwe waysinze igitego cyatumye u Rwanda runganya na Libya 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND