Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko muri iki gihe iki gihugu cyatangiye gufata ingamba zo gukumira ikoreshwa rya ‘Smartphones’ mu mashuri, kuko byamaze kugaragara ko imibare y’abangavu n’ingimbi biyahura yikubye gatatu.
Ibi binajyana n’uko
amanota abanyeshuri babonaga mu siyanse (Sciences), gusoma, imibare n’abandi
yagabanutse cyane ku kigero kiteze kibaho.
Urubuga rwa HelpGuide rwo
rwigeze gusohora inyandiko irimo ko imbuga nkoranyambaga zubatse mu buryo
zigutwara igihe kuko zituma uzikoresha igihe kirekire kandi ugahora ushakisha
ibishya byashyizweho n’abantu banturanye.
Ni mu gihe Lynne w’imyaka
10 avuga ko iyo ari kureba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atamenya igihe
iminota yahindukiye amasaha. Mbese, kuri we biragoye ko yashyira hasi telefoni
ngo akore ibintu by’ingenzi aba ateganya kwitaho.
Ariko kandi ukurikije
amagambo avugwa mu Imigani 14:15, bigaragara ko ukwiye kwitondera no kutizera
buri jambo ryose rivuzwe. Hagira hati “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera
ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”
Andrew Kaung wabaye
Umusesenguzi ku ikoreshwa ry’urubuga rwa Tik Tok, mu kazi yakoze mu gihe
cy’amezi 19 (hagati y’Ukuboza 2020 na 2022), yigeze kuvuga ko abakoze imbuga
nkoranyambaga bafite ikoranabuhanga, rituma babasha ku kugenera ibyo ureba
cyangwa se usoma bajyanishije n’ibyo ukunze gushakisha (Search).
Bivuze ko kuba imbata
y’imbuga nkoranyambaga bituruka mu bushobozi bw’ubwonko bwawe, igihe umara
uzikoresha ndetse n’ibyo ukunda kureba.
Yavuze ati “‘Socia Media Algorithm’ ni ubuhanga bwa mudasobwa bukoreshwa n’imbuga nkoranyambaga mu kubara no guhuza ibyo umuntu akora kuri izo mbuga maze zigashyira (recommend) ‘content’ runaka kuri ‘feeds’ yawe ushobora kuba wareba.”
Urubuga rwa TikTok
rugezweho muri iki gihe, rufite abakozi barenga 40,000 bagenzura ko abantu
bareba ibintu bitabangiza. Kandi banafite uburyo buri imbere muri uru ruganda
bwo kugenzura ibirebwa n’urubyiruko gusa.
Ubuyobozi bwa TikTok buherutse
kubwira BBC ko bufite uburyo “buri imbere muri uru ruganda” bwo kugenzura
ibirebwa n’urubyiruko, kandi ifite abakozi barenga 40,000 bo kugenzura ko
abantu bareba ibintu bitabangiza.
Muri iyi minsi imbuga
nkoranyambaga zabaye nzakagendana! By’umwihariko, inkundura y’abazikoresha mu
gusakaza ubwambure bw’abandi mu Rwanda, gusebanya ubutitsa, ibiganiro byuzuye
amatiku n’ibindi binyuranye byuzuye kuri izi mbuga.
Ubushakashatsi bumaze
gukorerwa ku bantu banyuranye, bigaragara ko hari umubare munini w’abantu
biyahuye kubera imbuga nkoranyambaga, ariko kandi hari n’abandi bazahajwe na ‘Depression’
kubera izi mbuga zashinzwe n’abantu n’abo ubwabo banyuze mu bihe by’ubwigunge.
Ushobora
gufungwa hafi imyaka 10
Mu kiganiro aherutse
kugirana na Televiziyo Rwanda, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga
bakwiye kumenya amategeko azigenga, kuko zabaye umudugudu utuwe na buri wese.
Ati “Abo bantu bose
bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari
icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi
bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze.”
Dr Murangira yanavuze ko
abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bakwiye no kumenye ko hari ibihano
bikarishye, birimo no gufungwa kugeza ku myaka 10.
Ati “Niba ari ugutangaza
ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi,
niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira
abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa
gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi
hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”
Yasobanuye ko hari
abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’ahantu ho kuruhurira umutima, bumvikanisha
ibibazo by’ubuzima banyuzemo nyamara ari ukubeshya, ahubwo bagamije ko abantu
babagirira impuhwe bakaba amafaranga- avuga ko ibi nabyo bidakwiye.
Ati “Ibintu byaje byo
kuruhura umutima ku mbuga nkoranyambaga bisenya umuryango kuko iyo ugiye hariya
ukavuga ukuntu wari indaya, umwana wawe najya ku ishuri bazamuserereza bati
‘dore wa mwana ufite mama we w’indaya cyangwa papa we w’umusinzi’. Ibyo rero
ntabwo bikwiriye, hari ubuzima bwite buba butagomba kuvugirwa mu ruhame.”
Ku
mbuga nkoranyambaga, hakorerwaho ibyaha
Mu Ukwakira 2022,
Umunyeshuri wa Kaminuza muri Nigeria yafunguwe nyuma y’ibyumweru bibiri byari
bishize akurikinyweho gusebya Aisha, umugore wa Perezida Muhammadu Buhari kuri X
[Yahoze ari Twitter].
Yarekuwe nyuma y’uko
abashinjacyaha baretse ibirego byabo kuri we “ku mpamvu z’impuhwe”. Ariko
kandi, imbere y’urukiko uyu musore Adamu yari yahakanye gukwiza “inkuru
z’impuha.”
Mu butumwa bwo kuri X,
uyu musore yavuze ko ibyo yakoze “Ntabwo nashakaga kubabaza intekerezo zawe”-
Abwira Aisha, umugore wa Perezida wa Nigeria.
Uganda
yigeze gushyiraho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga
Muri Nyakanga 2018,
Polisi yigeze gukoresha imbaraga z’umurengera mu gutatanya ibihumbi by’abantu
biraye mu mihanda bamagana ku mugaragaro umusoro ku bakoresha imbuga
nkoranyambaga.
Icyo gihe abantu babiri
batawe muri yombi, mu bihumbi by’urubyiruko bumvikanishaga ko barambiwe
ibyemezo bifatwa n’ubutegetsi buriho.
Iyi myigaragambyo
yayobowe ahanini n'abahanzi, abanyamakuru, n'abanyapolitiki. Icyo gihe Bobi
Wine wabaye Umudepite yagize ati “Turi kwigaragambya kubera ko uyu musoro
udashyize mu gaciro, unyuranyije n'itegeko-nshinga, kandi wibasiye urubyiruko
rwa Uganda. Rero ntituzawemera kandi turawamaganye."
Ifoto
yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ari mu gitaramo yamugejeje muri gereza
Bisa n’aho umwaka wa 2022
utahiriwe Liliane Mugabekazi, kuko ubwo yari yitabiriye igitaramo Umufaransa
Tayc yakoreye muri BK Arena, yafashwe ifoto igaragaza imyambaro y’imbere,
ubundi ahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.
Ariko, byongeye ubukana
ahanini bitewe n’uburyo n’ikiganiro yakoze asobanura ko kwambara kuriya byari
mu murongo wo gitinyura abandi. Ati “Tinyuka urashoboye.”
Yarafashwe arafungurwa, arekurwa
ku wa 19 Kanama 2022. Mu iburanisha, yarezwe ibiterasoni bishingiye ku ifoto
yafashwe muri icyo gitaramo. Yari yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Kanama
2022.
Ubushinjacyaha
bwamuregaga gukorera ibiterasoni mu ruhame, bumusabira gukomeza gufungwa iminsi
30 y'agateganyo.
Mu rukiko yiregura,
Mugabekazi yavugaga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari
ko byagenze abapolisi bari ku muryango w'iyo nyubako batari kuba bamwemereye
kwinjira.
Yavuze ko mu gitaramo
hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba
yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.
Dr
Murangira agereranya imbuga nkoranyambaga nk’inkota y’amugi abiri
Dr. Murangira aherutse kuvuga
ko mu myaka itanu ishize, hakurikiranwwe ibirego (Cases) 113, harimo abakekwa
136. Mu 2019/2020 hakurikiranywe ibirego 21, 2020/2021 hakurikiranwe ibirego
24, 2021/2022 hakirwa ibirego 20, 2022/2023 hakurikiranwa ibirego 16 naho 2024
kugeza iki gihe hakurikiranwa 32.
Dr. Murangira avuga ko
Itegeko Nshinga ryemerera buri wese gutanga ibitekerezo bye, ariko asabwa
gutanga ibitekerezo bitabangamira ituze rya rubanda, cyangwa bikurura umwiryane
muri rubanda.
Yavuze ko imbuga
nkoranyambaga ari inkota y'amugi abiri, bityo buri wese akwiye kuyikoresha mu
buryo budasenya abandi. Kandi nta muntu ukwiye gutanga ibitekerezo yitwikiriye
imbuga nkoranyambaga.
Ati "Menya ko imbuga
nkoranyambaga ari inkota y'amugi abiri. Iyo uyikoresheje nabi ishobora ku
gukeba. Ni ukuvuga ngo bwa bwisanzure nabi, za mbuga nkoranyambaga nabi ugwa mu
mutego wo guhanwa n'amategeko, wayikoresha neza nabwo ikisanzura."
Bamwe
bariyahura abandi ‘Depression’ yarabazahaje
Hari abavuga ko umubare
w’abantu bakoresha ‘Smartphones’ wiyongereye cyane mu Isi kurusha uburoso
bw’amenyo. Ndetse, imibare yo mu 2022, igaragaza ko mu Bwongereza, hafi 91%
by’abana batunze izi telefoni ngendanwa zuzuye ikoranabuhanga.
Iyi mibare kandi
igaragaza ko, muri Amerika abana hari hagati y’imyaka icyenda na 11, batunze
izi telefoni bari ku kigero cya 37%. Ni mu gihe abana bari hagati y’imyaka 9
n’imyaka 16 mu bihugu 19 byo mu Burayi, abakoresha telefoni za ‘smartphones’
bangana na 80%.
Muri Werurwe 2023, Ishami
ry’Umuryango ryita ku buzima ryasohotse inyandiko ryavuzemo, ko 3.8% by’abatuye
Isi bugarijwe n’agahinda gakabirije (Depression). Abagore barangana na 4% n’aho
abagabo ni 6%. Ni mu gihe abakuze bari hejuru y’imyaka 60 bangana na 5.7%.
Iyi nyandiko ivuga ko
muri rusange abantu Miliyoni 280 aribo bugarijwe na ‘Depression’ ku Isi hose. Kandi
agahinda gakabije kibasira cyane abagore kurusha abagabo.
Abagore nibura 10% ku Isi
bigeze kubyara, bugarijwe n’agahinda gakabije. Ni mu gihe iyi raporo yagaragaje
ko nibura abantu 700,000 biyahura buri mwaka. Kandi kwiyahura ni kimwe mu bintu
bine bitera impfu z’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 29.
Dr. Leonard Sax yigeze
kuvuga ati “Uko umara igihe ku mbuga nkoranyambaga bituma wigereranya n’abandi,
ukumva ubabaye kandi wihebye.
Ku wa 26 Ukwakira 2023,
ikinyamakuru ETV Bharat cyatangaje ko umusore uri mu kigero cy'imyaka 16
yiyahuye nyuma y'uko ashyira amashusho kuri konti ye ya Instaram yakirizwa ibitutsi
ibihumbi, bituma atekereza ko wa muryango mugari yizeraga wamutereranye.
Ibiterekezo bya benshi
bamubwiye ko akwiye gusubiza iriya video yari yashyizeho. Iki kinyamakuru
cyavuze ko uyu musore atishimiye ibitekerezo yakiriye kuri Instagram bituma
yiyahura.
Yari umwe mu bari bazwi
cyane mu Buhinde mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko yakoraga 'Video' zari
zubakiye ku kwigisha abantu ibijyanye n'ubwiza.
Ubushakashatsi ku bipimo
by’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda bwakozwe mu 2018 (Rwanda Media
Barometer 2018) bwerekanye ko mu bantu babajijwe, 18% bakoresha imbuga
nkoranyambaga mu gushaka amakuru. Uwo mubare wari 9.4% mu bushakashatsi nk’ubwo
mu 2013.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko WhatsApp ari rwo rubuga rukoreshwa cyane, kuko abarukoresha bavuye kuri 14% mu 2013 bagera kuri 65.5% muri 2016.
Gukoresha imbuga nkoranyambaga bisaba gushishoza, no kwitwararika kugirango utaba imbata yazo
TANGA IGITECYEREZO