RFL
Kigali

Imbamutima za Cardi B wibarutse ubuheture - AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2024 9:56
0


Ibyishimo ni byose ku muraperikazi Cardi B wibarutse umwana wa gatatu n'umugabo we Offset, aho yagarutse ku buryo yiyemeje guhindura imyitwarire ye kuko yongeye kwibaruka umukobwa.



Mu kwezi gushize ni bwo umuraperikazi Belcalis Almanzar Cephus wamamaye nka Cardi B, yahishuye ko yenda kwibaruka umwana wa gatatu. Aya makuru yakiriwe ku buryo budasanzwe dore ko yayatangaje akimara gusaba gatanya umugabo we Offset.

Mu ijoro ryakeye Cardi B akoresheje imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yamaze kwibaruka uyu mwana w'ubuheture w'umukobwa. Yavuze ko yamwibarutse kuwa Gatandatu ushize ku itariki 7 Nzeri.

Mu mafoto Cardi B yerekanye umuryango we wamusuye kwa muganga waje guterura uruhinja, harimo n'umugabo we Offset batakibana mu nzu imwe ndetse n'umuvandimwe we hamwe n'abana babo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Vanity Fair yatangaje imbamutima ze. Ati: ''Ikintu cya mbere nakoze ni ugushima Imana yampaye kubyara neza. Nahoraga mfite ubwoba kuva nasama nibwiraga ko nshobora guhura n'ibibazo ndi kubyara ariko byose byagenze neza''.

Yakomeje ati ''Ni impano ikomeye kuba umubyeyi, ni ibintu ntajya nsiba kubwira abandi bagore babyaye, ni impano tugomba kujya dushimira''. Agaruka ku kuba yabyaye umwana w'umukobwa wa kabiri, yavuze ko bigiye gutuma ahindura imyitwarire.

Cardi B yavuze ko kubera ko yari afite umukobwa umwe hari uburyo yageragezaga kwitwara neza kugira ngo amuhe urugero rwiza. Ati "Ariko ubu kuko nabyaye undi byahindutse kurushaho, ntabwo nzongera kwitwara nk'uko nitwaraga mbere kuko mfite abakobwa 2 bampanze amaso''.

Cardi B yashimye Imana yamuhaye umwana wa gatatu

Yavuze ko kuba yabyaye umwana w'undi w'umukobwa bitumye agiye guhindura imyitwarire ye

Umugabo wa Cardi n'abana babo bagiye guterura uruhinja






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND