RFL
Kigali

Azaba ahari areba abamukunze: Massamba Intore ku iserukiramuco ryo kwizihiza ibigwi bya Yvan Buravan

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2024 12:49
0


Massamba Intore umaze imyaka isaga 40 akora umuziki yavuze ku birori bidasanzwe by’iserukiramuco ryo kwizihiza ibigwi bya Yvan Burabyo Buravan watabarutse mu buryo bwashenguye benshi.



Mu gihe hitegurwa iserukiramuco ryo kwizihiza ibigwi bya Yvan Buravan riteganijwe ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yagarutse ku bigwi bya Yvan Buravan, ati”Ni umuhungu wanjye ni umwana nabonye kandi waducitse hakiri kare.”

Kuba hari abantu bagitekereza gusigasira ibigwi by’uyu muhanzi, Massamba Intore ashimangira ko byerekana icyizere abantu bari barabonye mu byo yakoraga.

Yanakumbuje abantu kandi iri serukiramuco rizaba mu Ukwakira 2024, ati”Nzi ko bazakora ibintu byiza cyane hazabaho ibintu byiza cyane, burya nemera ko nubwo yagiye azaba ahari areba abona abantu bamukunze.”

Yitsa ku byo kwibuka kuri Yvan Buravan, yagize  ati”Tuzamutaramira neza, tumwibuke, twibuke ibigwi bye, twibuke ubupfura bwe, twibuke ubutore bwe, tunibuke n’ibyiza yadusigiye.”

Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo Yvan Buravan yatabarutse aguye mu Buhinde aho yari yajyanwe kwivuriza Kanseri.Yaherekejwe mu cyubahiro ku wa 24 Kanama 2024.

Ibikorwa by’uyu musore watabarutse afite imyaka 27 kuko yari yarabonye izuba mu 1995, bikaba bikomeza kubungwabugwa n'abo mu muryango we byumwihariko binyuze mu muryango wamwitiriwe [YB Foundation].

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE AGARUKA KURI YVAN BURAVAN

https://youtu.be/WJaQBli67DE"https://youtu.be/WJaQBli67DE

Massamba Intore uheruka gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki ari kubarizwa muri Canada Massamba Intore yavuze ko iserukiramuco ryo kuzirikana Yvan Buravan rizaba ari agatangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND