Massamba Intore umaze imyaka isaga 40 akora umuziki yavuze ku birori bidasanzwe by’iserukiramuco ryo kwizihiza ibigwi bya Yvan Burabyo Buravan watabarutse mu buryo bwashenguye benshi.
Mu gihe hitegurwa iserukiramuco ryo kwizihiza ibigwi bya Yvan
Buravan riteganijwe ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yagarutse ku bigwi bya Yvan Buravan, ati”Ni umuhungu wanjye ni umwana nabonye kandi waducitse
hakiri kare.”
Kuba hari abantu bagitekereza gusigasira ibigwi by’uyu
muhanzi, Massamba Intore ashimangira ko byerekana icyizere abantu bari barabonye
mu byo yakoraga.
Yanakumbuje abantu kandi iri serukiramuco rizaba mu
Ukwakira 2024, ati”Nzi ko bazakora ibintu byiza cyane hazabaho ibintu byiza cyane, burya nemera ko nubwo yagiye azaba ahari areba abona abantu bamukunze.”
Yitsa ku byo kwibuka kuri Yvan Buravan, yagize ati”Tuzamutaramira
neza, tumwibuke, twibuke ibigwi bye, twibuke ubupfura bwe, twibuke ubutore bwe,
tunibuke n’ibyiza yadusigiye.”
Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo Yvan Buravan yatabarutse
aguye mu Buhinde aho yari yajyanwe kwivuriza Kanseri.Yaherekejwe mu cyubahiro
ku wa 24 Kanama 2024.
Ibikorwa by’uyu musore watabarutse afite imyaka 27 kuko yari yarabonye izuba mu 1995, bikaba bikomeza kubungwabugwa n'abo mu muryango we byumwihariko binyuze mu muryango wamwitiriwe [YB Foundation].
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE AGARUKA KURI YVAN BURAVAN
https://youtu.be/WJaQBli67DE"https://youtu.be/WJaQBli67DE
TANGA IGITECYEREZO