Biragoye kumva ko hari umuntu uterwa isoni n'akazi ke kamwinjiriza menshi, nyamara hari abakinnyi ba filime bakunzwe ku Isi kubera ubuhanga bagaragaza kandi ubwabo batabasha kubimenya kuko batajya bareba ibyo bakinnye.
N’ubwo bakinnye muri filime zigakundwa, nabo bakamamara; ariko aba bakinnyi 10 ba filime bakomeye ku isi, ntushobora kubabaza uko bibona muri filime bakinnye kuko ntazo bajya bareba. Bamwe bibatera isoni kwireba, abandi ntacyo biba bibabwiye mu gihe hari abo bibabaza:
1.Johnny Depp
John Christopher Depp wamamaye cyane nka Johnny Depp akamenyekana muri filime nka The Pirates of Caribbean; ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye babayeho muri iki kinyejana.
Arasetsa, arakundwa cyane ku buryo hari benshi yigaruriye imitima muri filime yagiye akina. Ariko ntabwo we ubwe wamubaza uko yibonye muri filime imwe mu zisaga 50 yakinnyemo kuva mu 1984 kugeza ubu. Kuko nta n’imwe arareba.
Mu 2015, Johnny Depp yabwiye David Letterman ko impamvu atajya areba filime ze ari uko, “mu buryo bumwe cyangwa ubundi, iyo akazi kanjye karangiye [ko gukina muri filime] ntakindi kiba kindeba. Njya kure hashoboka… sinkunda kwireba.”
Mu 2021 yongeye kubishimangira mu kiganiro na The Independent UK, “nafashe icyemezo cyera cyane; ko byaba byiza ntirebye na rimwe muri filime. Ndabizi rimwe na rimwe ubura icyo ubwira Inshuti zawe iyo ziri kukubwira aho wakinnye neza, ariko ntekereza ko kwireba byanyangiza aho kunyubaka.”
2. Meryl Streep
Ari mu bakinnyi bamaze guhatanira ibihembo bya Oscars inshuro nyinshi mu mateka ya sinema ku nshuro 19 zose. Bivuze ko amaze gukina muri filime nyinshi kandi nziza. Ku myaka 75 y’amavuko; Marie Louise Streep wamamaye nka Meryl Streep akaba azwi muri filime nka 'Into the Woods' n’izindi zisaga 60 yakinnyemo kuva mu 1977; we yemeza ko iyo amaze gukina biba birangiye. Ubundi arikomereza!.
3. Julianne Moore
Kuva mu myaka ya za 90, Julianne Moore ukomoka mu Bwongereza yatangiye kugaragara muri filime; kugeza ubu ni umwe mu bakinnyikazi bakomeye ba filime isi ifite. Niba wararebye filime nka The Big Lebowski yo mu 1998, waba warabonyemo uwitwa Maude Lebowski. Ariko simpamya ko Julianne Moore yaba azi uko asa muri iyi filime kimwe n’izindi zinyuranye yaba yarakinnye.
“Nta filime yanjye n’imwe nakinnyemo nari nareba. Sinshobora. Nkunda kugaragara muri filime kurusha uko Nkunda kuzireba.” Uku niko Moore uzwi kandi nka Julian muri filime Children of Men yasubije umunyamakuru wa Daily Express wamubajije ikibazo nk’icyo nanjye natangiye mvuga ko njya nibaza.
4. Javier Bardem
“Sinkunda kwireba. Sinshobora kureba uruzuru rwanjye, ibinwa byanjye… urujwi rwanjye, biriya byiso byanjye [bibi]. Bintera ikimwaro cyo kwireba nkina filime.” Aya ni amagambo ya Javier Bardem yatangarije ikinyamakuru CQ mu 2022.
Javier Bardem ni umwe mu bakinnyi ba filime baturuka mu bihugu bivuga ururimi rw’icyesipanyoro (Spanish) bamamaye muri Hollywood. Abarebye filime 'No Country for Old Men' muzi umwicanyi ruharwa uba witwa Anton Chigurh; ariko nawe ubwe ntabwo azi ukuntu yakinnye neza muri iyi filime.
5. Jared Leto
Jared Joseph Leto, umwe mu bakinnyi wahindura ugakinisha uko ushatse: ushobora kwihindura umukobwa nko muri 'Dallas Buyers Club', n’izindi. Kimwe na Johnny Depp, Jared Leto nta nyungu abona mu kureba filime yakinnyemo. “kuri njye, gukina muri filime nicyo cya ngombwa. Nta nyungu mfite mu kureba filime. Wenda nayireba kubwo kwinezeza, ariko se ko ntacyo mba narenzaho mu byakozwe nyuma y’uko nkina, ibyiza si ukubireka?”
6. Jesse Eisenberg
Azwi cyane nka Mark Zuckerberg muri filime “The Social Network” yakinnye ku buzima bw'uyu muherwe, ariko umubajije niba koko abona yarabashije kwinjira mu buzima bwa Zucker – dore ko umuntu abimenya arebye filime – nta kintu yakubwira kuko ntabwo yigeze ayireba. Kimwe n’izindi zose yakinnye, ntashobora kuzireba kuko yemeza ko byamutera ikibazo cyo kwiyanga. Mu kiganiro na Business Insider, Jesse yagize ati, “bisa no kujya mu gutembera, ukifotora amafoto menshi warangiza mu kuyareba ugasanga 1 cyangwa 2 niyo meza. Kandi yose ari ayawe. Aho usigara utewe ikimwaro n’uko usa. Nka 2% ku mushinga niko mba numva nishimiye, ariko agasigaye kaba ari ako kwigaya; no kumva ko meze nabi. Niba wumva ko mu mafoto 100; 98 yose atakubereye meza… ushobora kunyumva.”
7. Andrew Garfield
Ubu Andrew ntabwo azi uburyo yagurukaga mu miturirwa ikora ibicu yo muri New York, nka Spiderman muri filime Amazing Spiderman? Yebaba we! Wowe mukunzi wa filime Amazing Spiderman wakunze Peter Parker, ari nawe uyu musore akina muri iyi filime, ushobora kumva ko yahombye cyane. Gusa we siko abifata! Kuko we, nk’uko yabibwiye itangazamakuru, ntabwo aba yumva ashaka kumenya ibyo akora uko bisa!
8. Zac Efron
Benshi babona Zac nk’umunyarwenya dore ko ari umwe mu basore bakunze gusetsa cyane. Reba Teddy Sanders muri filime The Neighbors; ni ubyibuka imbavu ziraturika. Gusa Zachary David Alexander Efron wamenyekanye nka Zac Efron ntabyo azi.
Nta n’ubwo azi uburyo yari umukinnyi wa Basketball ukomeye ukundwa n’abakobwa cyane muri filime High School Musical. Ashwi da! Kuko kuri we, “iyo ndamutse ndebye aho nakinnye, icya mbere nkora ni ukureba amakosa cyangwa akantu nagakwiye kuba narakoze neza. Sinzi impamvu ariko ni uko nisanze. Ubwo rero mpitamo kubyihorera.”
9. Billie Piper
We nta n’ubwo yanga kwireba gusa; uramutse unarebye filime yakinnyemo uri umuntu we wa hafi mwahita mushwana. Uyu mukinnyikazi wo mu Bwongereza uzwi cyane muri filime z’uruhererekane za Doctor Who – filime ya mbere y’uruhererekane yabayeho ndende mu mateka ya sinema, dore ko kugeza uyu munsi kuva mu 1963 igitambutswa kuri televiziyo ya BBC – ntabwo akunda kwireba habe na gato; dore ko n’ubwo ari mu bakinnyi b’imena b’iyi filime nta gace na kamwe kayo arareba.
Piper yewe ataratandukana n’umugabo we nawe w’umukinnyi, yigeze kumuha itegeko ko niba ashaka ko babana, adakwiye kuzigera areba filime yakinnyemo. Kubera iki? Kuko, “birambangamira cyane kwireba.
Ndetse birambangamira cyane kumva ko hari abantu ba hafi yanjye bandebye kuko banzi neza, ndetse binatuma ntekereza ko banseka. Kwicara hasi nkareba aho nakinnye, birangira ndize. Bikaba bibi noneho kubirebana n’undi mukinnyi mugenzi wanjye, kuko ntekereza ko yanseka.”
10. Matthew Fox
Indege ikoze impanuka, iguye ku kirwa kitabaho abantu. Abagenzi bayirimo bakomeretse bikomeye, kandi nta butabazi buri hafi ngo bubagereho. Umwe mu bagenzi usanzwe ari umuganga, abaye intwari atangira gufasha bagenzi be abavura; ndetse anababera umuyobozi… Ibi wabibonye muri filime y’uruhererekane ya 'LOST'.
Gusa nyirubwite ntabwo azi uburyo yabikoze. Byaba byaragucanze se uko iyi filime yarangiye? Ntubaze Matthew Fox ukina ari umukinnyi w’imena muri iyi filime wamenye ku mazina ya Jack Shephard kuko nawe ubwe ntabyo azi dore ko atajya yireba. “Sinjya nireba.”
Uku niko yavuze ubwo yari mu kiganiro n’abandi bagenzi be mu mwaka wa 2010. “Nta gace na kamwe ka Lost nigeze ndeba.” Aha mugenzi we Bryan Cranston uzwi nka Walter White muri filime y’uruhererekane Breaking Bad yahise amubwira ati, “ni filime nziza cyane, waracikanwe.”
Abandi biyongera kuri uru rutonde harimo nka Meagan Fox uzwi muri filime Transformers, Reese Witherspoon, Adam Driver wakinnye muri Star Wars, n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO