RFL
Kigali

Trump ntiyumva neza icyatumye Putin amutera umugongo agashyigikira Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/09/2024 13:59
0


Nyuma yaho Perezida Putin atunguranye akavuga ko ashyigikiye Kamala Harris,Trump yatangaje ko atumva neza impamvu yahisemo gushyigikira Harris mu gihe bari basanzwe bafitanye umubano mwiza.



Ku wa Kane w'icyumweru gishize ubwo Perezida Putin yari mu Nama Mpuzamahanga ku Bukungu, i Vladivostok ,yabajijwe niba hari umuntu ashyigikiye mu matora y’umukuru w’igihugu ya Amerika, ahita avuga ko ashyigikiye amahitamo Joe Biden yakoze yo gushyigikira Visi Perezida Kamala Harris.

Ati “Trump yashyiriyeho ibihano u Burusiya kurusha undi mukuru w’igihugu wese wayoboye mbere ye.” Yongeyeho kandi ko Kamala Harris ariwe abona ufite ubushobozi bwo kuyobora USA ndetse ko kuba Biden ariwe yahisemo kumusimbura ari icyimenyetso cyiza.

Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Mosinee muri Leta ya Wisconsin ku wa Gatandatu, yagaragaje ko iyo aza kuba ayoboye Amerika, intambara y’u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho.

Yavuze ko atumva impamvu Perezida Putin yahisemo gushyigikira Kamala Harris. Ati “Ndamuzi, ndamuzi neza, mwabonye ko yavuze uwo ashyigikiye. Sinzi niba mwarabonye ko yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris, biriya byarambabaje cyane. Ndibaza impamvu yahisemo gushyigikira Kamala.”

Donald Trump yahamije ko akimara gutorerwa kuyobora igihugu mu masaha 24 ya mbere azahita ashaka uko habaho ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine kugira ngo intambara ishyamiranyije impande zombi ihagarare.

Perezida Putin aherutse gutungurana avuga ko ashyigikiye Kamala Harris mu matora ategerejwe muri Amerika

Trump nawe yavuze ko atumva impamvu Putin yashyigikiye Kamala ndetse yavuze ko byamubabaje







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND