Kigali

Harimo Lionel Messi: Ibyamamare byo muri ruhago byo kwigiraho umuco wo gusenga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/09/2024 21:06
0


Akenshi na kenshi usanga ibyo gusenga byarahariwe abakuze, gusa iyo unyujije amaso mu byamamare bizwi ku Isi, usanga hafi ya byose bigaragaza ko ibyo bigeraho bibikesha gusenga. Abarimo Lionel Messi, Mohammed Salah, Kaka n'abandi ni urugero rwiza.



Ibyamamare muri ruhago bizwiho gukunda Imana


Edinson Cavani: Uyu rutahizamu w'umunya-Uruguay yamenyekanyeho kugira ukwemera gukomeye kwa gikristo. Cavani yakunze kuvuga uburyo ukwizera kwe no gusenga cyane bimufasha kuyobora ubuzima bwe n'umwuga we wo guconga ruhago. 

Edson Cavani yagiye agaragara asengera mu kibuga, ndetse n'ibitego yatsindaga, ngo yabituraga Imana. Uyu yamamaye mu makipe nka Manchester United, Paris Saint-Germain, FC Sevilla n'ayandi. Ricardo Kaka: Rutahizamu w'umunya-Brazil wamaze kureka umupira w'amaguru, ni umwe mu bakinnyi b'ibyamamare mu mupira w'amaguru bazwiho kugira ukwemera gukomeye.

Kaka yashyiraga mu majwi cyane imyizerere ye ya gikristo ndetse yakundaga kwambara agapira kariho interuro igira iti " I belong to Jesus' mu Kinyarwanda bivuga ngo ndi uwa Yezu"

Aka gapira, Kaka yakambariraga imbere y'uwo akinana, ayo magambo akaba yarayagaragazaga nyuma yo gutsinda igitego.


Mohamed Salah: Uyu Munyamisiri uza imbere muri Liverpool, azwiho kuba umuyoboke ukomeye w'idini ya Islam, akunze gukora ibikorwa bya sujood (uburyo bwo gusenga bwa kisilamu) nyuma yo gutsinda ibitego, kandi kwizera kwe ni kimwe mu bintu bikomeye mu buzima bwe. Salah yavuze ko idini rye rigira ingaruka ku buzima bwe muri buri kimwe akora.

Neymar Jr: Neymar wamamaye mu makipe nka Paris Saint-Germain, FC Barcelona na Al-Hilal yakunze kugira tattoo yanditseho ngo "100% Yesu ", Neymar kandi, yagaragaye areba mu kirere ashimira Imana nyuma yo gufasha Brazil kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2016. Neymar yari yambaye igitambaro mu mutwe kiriho iyo nteruro.


Olivier Giroud: Giroud  yakunze kuvugwa mu kwemera kwa gikristo ndetse anakunda kwitabira ibikorwa by'ubugiraneza. Nyuma yo kwegukana igikombe cy'Isi cya 2018 akinira u Bufaransa, Olivier Giroud yashimiye Imana ku mugaragaro ku bw'intsinzi bari bamaze kubona.

L

Lionel Messi: Lionel Messi nubwo akunze kugira ibanga ku myemerere ye, yagiye agaragaza ubwitange mu gusenga, nk'igihe yasengeraga ku rukuta rw'iburengerazuba i Yerusalemu mu 2013.

Rodrguez: Umunya Colombia James azwiho kudahisha ukwemera kwe ndetse yagiye agaragara yambaye igitambaro cyandikaho ngo " Imana ni iyo kwizerwa ". James Rodriguez kandi akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga imirongo ya Bibiliya.

Radamel Falcao: Falcao ni umukristo ukomeye nawe ukomoka muri Colombia. Falcao kandi yakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga asangiza bagenzi be ukwemera kwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND