RFL
Kigali

Sherrie Silver na Ayra Star bashyizwe mu bagore bitwaye neza muri Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2024 15:09
0


Umubyinnyi Mpuzamahanga wamamaye nka Sherrie Silver washinze umuryango Sherrie Silver Foundation, yasohotse ku rutonde rw’abagore batanu bakomeje kugaragaza impinduka mu myidagaduro ku Mugabane wa Afurika, kandi akabera abandi icyitegererezo.



Ni urutonde rwakozwe n’urubuga Leading Ladies Africa rusanzwe rukora intonde cyane cyane zibanda ku bagore banyuranye bagaragaza impinduka muri Afurika. Uru rubuga ruherutse gukora urutonde rw’abagore 100 bigaragaje cyane mu gihugu cya Nigeria, mu 2023.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, Leading Ladies Africa isanzwe ikorera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, yasohoye urutonde rugaragaraho umunyarwandakazi Sherrie Silver nk’umwe mu bagore bari kugaragaza impinduka mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.

Uru rubuga rwasobanuye ko, aba bagore bari gukora ibikorwa bituma abakobwa bagenzi babo babafatiraho urugendo, mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Uru rutonde rw’abagore batanu bo muri Afurika bari kwigaragaza cyane ruriho umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Star, umukinnyi wa filime wabaye icyamamare ku Isi, Lupita Nyongo.

Hari kandi umunya-Afurika y’Epfo, Tayla Laura Seethal uzwi nka Tyla, umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sherrie Silver ndetse n’umunyarwenya ukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Anne Kansiime.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, Anne Kansiime yagaragaje ko igihe aba yihugiyeho cyangwa se asinziriye, Imana iba iri kumukorera ibitangaza- Ni ubutumwa yatambukije agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yashyizwe kuri uru rutonde.

Sherrie Silver ashyizwe kuri uru rutonde, nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, yahurije ibyamamare muri Kigali Convention Center mu birori yise ‘The Silver Gala’.

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya mbere, ndetse byakusanyirijwemo arenga Miliyoni 10 yo gufasha umuryango Sherrie Silver Foundation ufasha abana batishoboye. 


Sherrie Silver yasohotse ku rutonde rw'abagore batanu bari kugaragaza impinduka ku Mugabane wa Afurika

  

Sherrie Silver wamenyekanye cyane mu mbyino zinyuranye, yashyizwe mu bagore 5 babereye ikitegererezo abakiri bato


Lupita Amondi Nyong'o wamamaye muri filime zirimo 'Black Panther' yasohoye ku rutonde rw’abagore bari kugaragaza impinduka muri Afurika


Anne Kansiime wataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye, yanyuzwe no gusohoka kuri uru rutonde


Ayra Star wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yashyizwe mu bagore bari guhindura imyidagaduro muri Afuria- Mu bihe bitandukanye hari abagerageje kumutumira mu Rwanda biranga


Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo, uheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND