Kigali

Mu Majyaruguru, Amajyepfo n'Iburengerazuba hateganyijwe imvura nyinshi mu mpera za 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/08/2024 15:01
0


Nyuma y'igihe Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda gitangaje igabanyuka ry'imvura mu mezi yatambutse, ubu cyatangaje ibipimo by'imvura izagwa mu mpera z'uyu mwaka.



Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, ubwo Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda cyamurikiraga Abanyarwanda, iteganyagihe ry’amezi 3 ari imbere ni ukuvuga hagati ya Nzeri-Ukuboza 2024.

Iki kigo cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, iri ku mu kigero cy’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura igwa mu muhindo.

Meteo Rwanda yavuze ko ibipimo by’imvura yo muri uyu muhindo bitanyuranye n’iby’imvura yaguye mu myaka 30 ishize.

Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Ibirengerezuba na tumwe two mu Majyepfo ni two tuzagwamo imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500 na 700, ugereranije n’utwo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura izagwa muri uyu muhindo ari imvura isanzwe izabonekamo umusaruro w’ubuhinzi mwiza, nta mapfa azaba, kandi iyi mvura ntiyitezweho guteza ibibazo ibyo ari byo byose n’ubwo ingamba zo kwirinda zigomba gukomeza.

Muri rusange imvura iteganyijwe izaterwa n’uko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, ugereranyije n’igipimo cyo hejuru bwariho kuva mu gihe cy’Umuhindo w’umwaka wa 2023.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND