RFL
Kigali

Bishobora kuzaba bibi nk'ibyo mu 2015: Abanyarwanda bitege iki Torsten Frank Spittler nasezera Amavubi?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/09/2024 16:14
0


Mu minsi ishize, Umudage Torsten Frank Spittler wari umaze kwigarurira imitima y'abanyarwanda, yatangaje ko nyuma y'amazi abiri, ibyo gutoza azabireka bityo agatandukana n'ikipe y'igihugu.



Umudage Torsten Frank Spittler utoza ikipe y'igihugu Amavubi, mu mezi 10 amaranye iyi kipe, yari amaze gutuma icyizere kigaruka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kugwa miswi na Nigeria mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, umutoza Torsten Frank Spittler yibukije abanyarwanda ko kuba yarahisemo gusinya amasezerano y'umwaka umwe, ari uko ari wo yashakaga kumara atoza umupira w'amaguru hanyuma akabihagarika.

Frank Spittler yagize ati: "Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe kuko inkweto zanjye ziri kugenda zisaza ahubwo nzishima nizibasha kugeza mu Ukuboza. 

Kuva yatangira gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Torsten Frank Spittler uretse umukino wa Benin yatsindiwe muri Cote d'Ivoire, nta wundi mukino aratsindwa. Mu mikino y'amarushanwa uyu mutoza yakinnye, yatsinze Afurika y'Epfo na Lesotho, naho amakipe nka Libya, Nigeria na Mozambique anganya nu Rwanda. 

Mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, Frank Spittler n'Amavubi ni aba mbere mu itsinda H ririmo amakipe y'ibigugu nka Nigeria, Afurika y'Epfo, Benin, Mozambique na Lesotho.

Mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, nabwo Amavubi ya Torsten Frank Spittler nubwo afite amanota abiri mu itsinda D, yihagazeho yanga gutsindirwa muri Libya,  yanga no gutsindirwa i Kigali na Nigeria aho amakipe yombi yaguye miswi. 

Kugeza ubu mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, u Rwanda ni urwa Gatatu n'amanota 2, Benin ya Kabiri ifite amanota 3, Nigeria ya mbere ifite amanota 4, Libya yo ifite inota rimwe. 

Mu gihe byose bisa nk'aho byashobokaga ko u Rwanda rwajya mu gikombe cy'Isi cyangwa mu gikombe cya Afurika, umutoza wari uri kubihirimbanira ari we Torsten Frank Spittler yatangaje ko asigaje amezi abiri gusa mu Rwanda. 

Torsten Frank Spittler namara gusezera ku Amavubi, ikipe y'igihugu y'u Rwanda ishobora kuzasubira mu bihe bibi nk'ibyo yagiyemo guhera tariki 15 Mutarama 2015, ubwo abanyarwanda bamenyeshwaga ko umutoza Stephen Constantine yatandukanye n'ikipe y'igihugu, akerekeza gutoza u Buhinde. 

Ku bwa Stephen Constantine, nabwo u Rwanda mu mupira w'amaguru rwari rufite umwuka mwiza nk'uwo ku bwa Trosten Frank Spittler. 

Ubwo yageraga mu Rwanda, umukino we wa mbere, Stephen Constantine yatsinze ikipe y'igihugu ya Libya ibitego bitatu ku busa, ubwo bashakaga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, byari biteganyijwe ko cyari kubera muri Morocco, kikaza kubera muri Guinea Equatorial kubera icyorezo cya Ebola cyavugwaga muri Morocco. 

Umukino wa kabiri yatoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', wari umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Gabon. Icyo gihe Gabon yari yanamanuye i Kigali intwaro nka Pierre-Emerick Aubameyang wari umeze neza muri Brussia Dortmund, ariko ibyo ntabwo byakanze Stephen Constantine kuko yatsinze Gabon igitego kimwe ku busa cya Jacques Tuyisenge. 

Nyuma y'ibyumweru kimwe, Stephen Constantine n'Amavubi ye bagiye muri Gabon yari igifite Pierre-Emerick Aubameyang, ayisigira impamba y'igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe na Medie Kagere. 

Nyuma yo kwahuranya Gabon inshuro ebyiri, Stephen Constantine yikojeje muri Congo Brazzaville mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON, ntabwo yahiriwe kuko u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazzaville 

Nubwo Stephen Constantine yari yatsindiwe muri Congo Brazzaville, yatashye akubita agatoki ku kandi, nuko na Congo igeze mu Rwanda ayitsinda ibitego bibiri ku busa, abifashijwemo na Ndahinduka Michael (Bugesera) Na Meddie Kagere. 

Nyuma y'uko amakipe yombi yari agize ibitego bibiri, u Rwanda rwasezereye Congo Brazzaville muri Penaliti. Ibyo gukomeza ku Rwanda ntabwo byajemo amahirwe, kuko rwagonzwe n'ikibazo cy'uko rwakinishije umukinnyi ufite ibyangobwa bibiri nuko Congo Brazzaville, ikomeza mu gikombe cya Afurik ityo ariko itashoboye gutsinda u Rwanda. 

Izo ntsinzi zisukiranyaga gutyo, zarangiranye n'igenda rya Stephen Constantine mu 2015 aho ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatangiye gutsindwa umusubirizo. 

Nyuma yo kugenda kwa Stephen Constantine, u Rwanda twatojwe n'abatoza batandukanye nka Johnathan McKinstry, Mashami Vincent, Carlos Alós Ferrer, Antoine Hey n'abandi batigeze bahabwa amasezerano, gusa ibyishyimo byarabuze, ahubwo amarira aba yose ku bakunzi b'ikipe y'igihugu 'Amavubi'. 

Biraca amarenga ko Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', ishobora gusubira mu bihe yari imazemo imyaka icyenda byo kujya itsindwa umusubirizo. Ndetse bikongera kugora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', kongera kubona umutoza mwiza uri ku rwego rwa Torsten Frank Spittler cyangwa  Stephen Constantine. 

Hasabwa iki? 

Abashinzwe gukurikirana ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", barasabwa kwicara bakaganiriza umutoza, bakamwumvisha ibyiza byo kuba mu Rwanda. Bakwiriye kandi gushaka uko yahabwa ibishoboka byose birimo no kongera amasezerano ariko agakomeza inzira y'intsizi ari kuyoboramo ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi". 


Torsten Frank Spittler utoza Amavubi aherutse gutangaza ko atazakomeza akazi ko gutoza 

Hari impungenge ko nyuma y'igenda rya Torsten Frank Spittler ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' izasubira hasi mu mikinire

Mu gihe gito amaze mu Rwanda, umutoza Torsten Frank Spittler yatsinze ibihugu bikomeye harimo na Afurika y'Epfo 

Torsten Frank Spittler yari amaze gufasha abakinnyi b'abanyarwanda kwizamurira icyizere mu kibuga 

Kugenda kwa Torsten Frank Spittler bishobora gushyira u Rwanda mu kaga nk'ako rwagiyemo Stephen Constantine akimara kugenda 


Ubwo yatozaga u Rwanda, Stephen Constantine, ibihugu yarabitsinze karahava






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND