Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Kessia ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa, rikaba rifite inkomoko ku migabane itandukanye. By'umwihariko, izina Kessia rifite
inkomoko ku mugabane wa Afurika, risobanura ‘ukundwa.’
Bimwe mu biranga ba Kessia:
Kesia ni impirimbanyi,
avukana impano y’ubuyobozi, kandi baharanira kugera ku nzozi zabo nta kindi
bitayeho.
Bihanganira ingorane zose
banyuramo kuko bakunda kugerageza ibintu bishya, bakabangamirwa cyane no gukora
ibintu runaka bidafite akamaro.
Kessia azi gukora ibintu
byinshi kandi akamenya gufata imyanzuro ku giti cye. Ni umunyembaraga kandi yigirira
icyizere cyane.
Ahorana umutima wo
gufasha abandi, akamenya kwita ku bo akunda. Yubaha umuco n’indangagaciro z’umuryango
we.
Ahora yiteguye kwitangira
abandi kandi yifitemo ubushobozi bwo gutanga inama nubwo atinya kwerekana
impano ze.
Kimwe mu byo abantu
bishimira kuri Kessia ni urukundo abagaragariza. Ni umwizerwa haba mu muryango
we no ku nshuti ze.
Isooko: myfirstname.rocks
TANGA IGITECYEREZO