Gutakaza agaciro kw’ifaranga cyangwa se ibyitwa “Inflation” muri rurimi rw'Icyongereza, ni rimwe mu magambo akunze gukoreshwa mu bukungu, ariko abantu benshi ntibumva neza icyo bisobanuye ndetse n'impamvu ibitera.
Ifaranga ni kimwe mu bipimo fatizo bishingirwaho mu
bukungu bw’abantu n’ibihugu muri rusange. Ifaranga ryo ubwaryo nk’urupapuro
cyangwa igiceri ntirigira agaciro, ahubwo ibyo rikoreshwa nko kugura ikintu no
kurivunjamo andi mafaranga ni byo biryongera cyangwa bikarigabanyiriza agaciro.
Uzumva Banki Nkuru
y’igihugu (BNR) ivuga ko ifaranga ryagabanutse ku rugero runaka, nujya ku isoko
guhaha ubone ibiciro byazamutse cyane ndetse utangire gukoresha amafaranga
menshi cyane kandi uhaha ibintu bicye.
Hariho imyumvire
n’ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo, ariko inzobere mu bukungu
zisobanura ko ifaranga rita agaciro iyo ibintu rishobora guhaha birimo kugenda
bigabanuka.
Akenshi ibi bigendana
n'umusaruro, aho iyo ibintu runaka bikenewe n'abaturage birimo ibiribwa
n'ibindi bikoresho bibaye bicye ndetse bikarushaho no guhenda, ifaranga naryo
rigenda rita agaciro.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, impuguke mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, Dr.
Bihira Canisius yavuze ko iyo igihugu gishaka ko ryacyo ribona agaciro cyongera
umusaruro, ku buryo ibyo cyohereza hanze birusha agaciro ibyo gitumiza hanze.
Avuga ku Rwanda yagize ati: "Twe rero ntabwo byari byashoboka, ibintu dutumiza hanze bifite agaciro kanini kurusha ibyo twohereza hanze.
Dushaka rero ko ifaranga ryacu
rigumana agaciro rikanakomera, twakongera umusaruro ku buryo buri kintu
twatumizaga hanze aho kugitumiza ahubwo twe twohereza hanze, tukabona
amafaranga y'amanyamahanga noneho ifaranga ryacu rikazamura agaciro."
Uko imyaka yagiye
isimburana, ifaranga ry'u Rwanda ryagiye ritakaza agaciro ugereranyije n'andi
mafaranga y'amanyamahanga. Nko mu minsi yashize idolari ryari rihagaze kuri 900
Frw, ariko ubu rigeze hafi ku 1,200 Frw.
Nubwo bimeze bityo ariko,
inzobere mu by'ubukungu zishimangira ko bidakabije cyane, kuko n'ibyabaye
byatewe n'uko umusaruro w'igihugu wari waguye mu minsi ishize noneho ibikoresho
byose bikazamura ibiciro ugasanga birahenze.
Inzobere zivuga ko nubwo
ifaranga ry'u Rwanda ritataye agaciro cyane, igihugu kidakwiye kwirara ahubwo
gikwiye kongera umusaruro kikohereza ibintu byinshi mu mahanga, mu rwego rwo
gusubiza agaciro iri faranga ryahoranye imbere y'amanyamahanga.
Itakazagaciro ry’ifaranga
risobanurwa n’izamuka ry’ibiciro no kugabanuka kw’ubushobozi bw’ifaranga, ibi
bishobora gupimwa n’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ibicuruzwa. Iyo
byagenze bityo, amafaranga menshi agura ibicuruzwa bicye, Byumvikana ko
ifaranga ritakaza imbaraga zo kugura.
Ingaruka zo gutakaza
agaciro kw’ifaranga:
Bishobora kubaho ko
ifaranga ritakaza agaciro ku buryo budasanzwe aribyo bizwi nka
'Hyperinflation,' aho ifaranga riba ritagifite ubushobozi bwo kugura
ibicuruzwa, ibi bituma ibicuruzwa bihenda ku buryo bukabije.
Iyo ifaranga ryatakaje
agaciro usanga ujyana amafaranga menshi ku isoko nyamara ugahahamo ibintu
bicye.
Aha igihugu ubwacyo nacyo
ntikiba kigifite ubushobozi bwo kugenzura ifaranga ryacyo kuko ibiciro biba
bishobora kwiyongera ku kigero kirenze 50% ku munsi.
Ikindi kandi itakazagaciro ry’ifaranga rituma habaho ubusumbane mu mibereho n'ubukene bukabije. Kubera ko mu bihe nk'ibyo ibiciro bizamuka, bamwe babura amafaranga abandi bakayinjiza cyane.
TANGA IGITECYEREZO