Kigali

Brenda Thandi yongeye kwegukana igihembo gihabwa abashoramari bakomeye i Burayi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/11/2024 14:47
0


Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha, rwiyemezamirimo umaze kubaka ibigwi ku mugabane w’i Burayi yahawe igihembo cya GIFA D’OR 2024 gihabwa abashoramari bafite amazu akodeshwa na ba mukerarugendo barimo abatuye n’abakorera ingendo mu mujyi wa Paris na Bruxelles.



Brenda Thandi Mbatha utuye ku mugabane w’i Burayi, i Paris mu Bufaransa, ahamya ko umwaka wa 2024 wamubereye mwiza cyane mu bucuruzi akora umunsi ku wundi, ndetse bikaba ari na byo bitumye yegukana igihembo cy’umushoramari  akaba na rwiyemezamirimo wa mbere mu bihembo bya GIFA D’OR.

GIFA D’OR 2024 yatangwaga ku nshuro ya 15, ni gihembo PDG Brenda yawahe mu birori byabaye ku wa Gatanu, tariki 8 Ugushyingo 2024, agihabwa nk’Umunyafurika ukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Uyu mugore watangiye ubucuruzi akiri muto ndetse akaba yarakuriye mu buzima bugoye, ubwo yakiraga iki gihembo yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere kandi bagakura amaboko mu mufuka.

Mu butumwa bwe, yahamije ko iyo ukoze cyane ntakabuza ugera ku nzozi zawe nk’uko na we uyu munsi ari gukabya inzozi nk’umushoramari ukomeye i Burayi.

Yagize ati: “Ndashishikariza abajene, by’umwihariko urubyiruko nibanda cyane cyane ku bari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi, mugerageze guhanga udushya, mukore cyane mwiteze imbere kuko iyo ufite intego nziza inzozi zawe uzigeraho.”

Brenda Thandi avuga ko mu myaka irenga 25 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege, aho yagize ati: “Kwinjira muri ‘Business’ biragoranye ariko icya mbere ni ukudacika intege.”

PDG Brenda Thandi ashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rw’ubucuruzi harimo nk’umuhanzi Bruce Melodie wamukoreye indirimbo akayita ‘Brenda’ aho abaririmba ko ari umukobwa w’icyitegererezo witeje imbere, ndetse ashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri ku rwego mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane murugendo rwe rw’ubucuruzi.

Si ubwawe uyu mugore ahawe iki gihembo, kuko no mu 2018, yari yagihawe mu cyiciro cy’umukobwa ukiri muto cyangwa se umugore w’umunyafurika ukora cyane mu bikorwa by’ubucuruzi ku mugabane w’u Burayi.

Ibihembo bya GIFA D’OR, bihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo, abahanze udushya baba abagabo n’abagore bagejeje iterambere ku Banyafurika, ari abatuye ku mugabane wa Afurika ndetse n’ababarizwa i Burayi.

Brenda Thandi Mbatha ni muntu ki?

Izina rya PDG Brenda Thandi Mbatha rimaze hafi imyaka myinshi ryinjiye mu matwi y’abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda. Yatangiye kuvugwa kuwa 27 Nzeli 2014 umunsi yambitswe impeta na Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004.

Brenda Thandi Mbatha yavutse ku babyeyi b'Abanyarwanda, avukira muri Afurika y’Epfo akurira mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Kuva mu bwana bwe, Brenda Thandi Mbatha yakuze ari umukobwa uzi kwirwanaho no kumenya gushakisha ubuzima. Atangira gukora bwa mbere, yakoze mu muryango utegamiye kuri Leta “Comité International de Secours” i Brazzaville mu gihe cy’imyaka 3.

Uyu muryango umaze gufunga nibwo Brenda yahise atangira kwikorera mu bucuruzi maze afungura ikigo cy’ubucuruzi yise “Thandi” gikora ubucuruzi butandukanye abifashijwemo n’amasomo yagiye yiga ajyanye n'uruhare rw'umugore mu iterambere.

Mu mwaka wa 2010, Brenda Thandi Mbatha yagize amahirwe atumirwa mu nama y’abikorera yabereye mu ngoro ya perezidansi y’Ubufaransa “Champs Elysée” maze kuva ubwo ahita yimukira i Paris aho yahise afungura ikindi kigo yise “Entreprise Brenda EURL” gikora ubucuruzi bw’ibiribwa.

Ntibyarangiriye aho kandi kuko nyuma y’igihe gito mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye yahise afungura ikindi kigo i Buruseri mu Bubirigi. Ibi bigo byose bikaba biha imirimbo abantu bafite ubwenegihugu butandukanye.

Mu buzima bwe bwa buri munsi Brenda Thandi avuga ko yishimira cyane gukomeza kwagura ibikorwa no kugira benshi aha imirimo bityo akagira uruhare mu igabanuka ry’ubushomeri.


Brenda Thandi yegukanye ibihembo gihabwa abashoramari bakomeye i Burayi

Yavuze ko ibi byose abikesha kudacika intege

Yagiriye inama urubyiruko yo gukora cyane kugira ngo biteze imbere

Amaze imyaka irenga 25 akora ubucuruzi


Brenda Thandi amaze imyaka myinshi azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda

Kanda hano urebe indirimbo 'Brenda' yahuriyemo Bruce Melodie na Sandra Miraj


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND