Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Izina Cyriaque, rifite
inkomoko mu gihugu cy’u Bugereki n’Ubukristo bwo ha mbere. Rikomoka ku izina ry’Ikigereki
Kyriakos, risobanura ‘uw'Uwiteka.’ Kyriakos ryari izina risanzwe mu muryango wa
gikirisitu kuko ryashushanyaga umubano w'umuntu n'Imana.
Nyuma y’igihe, iri zina
ryagiye rihindurwa mu buryo butandukanye, mu mico n'indimi zitandukanye, ari
naho havuye Cyriaque riri mu rurimi rw’Igifaransa.
Bimwe mu biranga abitwa
ba Cyriaque:
Cyriaque ni umusore ugira
ubumuntu, kandi ugira ubuntu.
Aba yumva yakora
ibishoboka agahindura isi ahantu heza. Akoresha impano afite mu kuzana
impinduka.
Ni umuhanga, kandi akunda
kugaragara neza haba mu buryo agaragara mu bandi no mu myitwarire ye. Mu ruhame, aba yumva ari we wakwitabwaho cyane kurusha abandi.
Abitwa ba Cyriaque, bakunda ibintu biri ku murongo cyane kandi usanga bahuza n'abantu b'ingeri zose ndetse bibasaba umwanya muto cyane kumenya imico y'umuntu runaka.
Kimwe mu bibababaza ni ukubona hari abadashima ibikorwa byabo.
Mu buzima busanzwe, ba Cyriaque bakunze kuba abakinnyi b'amafilime, abanditsi b'ibitabo, abakora umwuga wo gushushanya, ubukerarugendo, ababyinnyi cyangwa abahanzi.
Abantu babakundira ukuntu bigirira icyizere aho bari hose, nubwo usanga bakunze guhura n'ababagirira ishyari benshi mu buzima.
Cyriaque ntakunda kubaho wenyine ahunda aba yumva yahorana n'abantu benshi.
Biramworohera cyane kugaragariza abandi ibyiyumvo bye cyangwa amarangamutima ye, ntashobora kubigumana.
Isooko: myfirstname.rocks
TANGA IGITECYEREZO