Kigali

Ibyavuzwe mu bihe bitandukanye kuri Princess Priscillah wongeye kurikoroza mu myidagaduro-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/08/2024 15:55
0


Priscillah yongeye kwigarurira abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda nyuma y’uko agaragaye mu ndirimbo ‘Bailando’ ya Shaffy iri muzigezweho.



Ku wa 15 Kanama 2024 ni bwo Shaffy yasohoye indirimbo yise ‘Bailando’ ikaba yarakiriwe neza mu buryo bw’amajwi bigeze ku mashusho birushaho bitewe n’uburyo yahawe n'uburyohe budasanzwe na Scillah.

Urebye mu bitekerezo bikomeje guhererekanywa ku mbuga, usanga benshi bagaruka ku kuba uyu muhanzikazi ubwiza bwe bwihariye kandi butajya buhinduka.

Abandi ugasanga bagaruka ku buryo aba bombi bahuje mu buryo bw’imikoranire.

Tukaba twifuje kubasubiza inyuma ngo twibukiranye ubuzima bw’uyu mukobwa twifashishije ibyagiye bitangazwa kuri we mu bihe bitandukanye.

Umuratwa Priscillah  benshi  bamumenye nka Princess Priscillah, izina yaje gusanga ari rirerire akarigira Scillah. Ari mu bahanzikazi bitewe n’ibigwi yagwije benshi bashobora kumva akuze nyamara afite imyaka 31.

Ubuhanga bwe mu muziki bwagiye bugereranywa n’ubwa bahanzi mpuzamahanga batandukanye. Kuri ubu yongeye kuvugwa cyane bitewe n’ukuboko kwe mu ndirimbo nshya ya Shaffy yitwa ‘Bailando’ aho ariwe wagaragaye mu mashusho.

Ku myaka 16 yari yaramaze kugwiza ibigwi mu muziki hari mu 2009 ubwo yinjiraga by’umwuga mu mwuga wo kuririmba, yinjirira mu ndirimbo ‘Mbabarira’ yahise igira igikundiro cyo hejuru.

Inganzo y’uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza ubwo yari afite gusa imyaka 3 ubwo  yigaga mu mashuri y’incuke aza no gutangira kujya ajya kuririmbana n’abandi ku rusengero.

Mu bihe bitandukanye yatangaje ko yishimira bikomeye ibihangano bya Brandy, umunyamerikakazi w’umuririmbyi wagwije ibigwi kuri ubu ufite imyaka 45.

Gusa ariko na none akaba umufana w’ibikorwa by’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Nelson Mandela. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa akunda  imikino yo koga na Basketball.

Mu bihe bitandukanye yagiye akorana n’abahanzi batandukanye kandi umusaruro wo kuba ari muri izo ndirimbo ukigaragaza.

Mu bahanzi bakoranye harimo K8 Kavuyo, Jay Polly, Meddy na The Ben.

Guhera muri Kanama 2013 yagiye gukomereza ubuzima bwe yaba ubw’amasomo n’umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni Scillah kandi wagiye uvugwa mu rukundo n'abasore batandukanye nka Mani Martin, King James na Lick Lick nyamara mu bihe bitandukanye yagiye abitera utwatsi.

Ndetse kujya kwiga kwe hanze byavuzwe ko yarahungishijwe ibirebana n'umuziki ngo ajye gukurikirana amasomo ye ashyizeho umutima.

KANDA HANO UREBE BAILANDO YA SHAFFY IRIMO SCILLAH

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND