Kigali

Uburanga bwa Baby Emelyne wagaragaye ari kumwe na The Ben mu mashusho ari gutigisa imbuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/08/2024 9:06
0


Baby Emelyne yihariye impera z’icyumweru biturutse ku mashusho adasanzwe agaragaramo ari kumwe na Mugisha Benjamin [The Ben].



Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo umuhanzi The Ben na Rema Namakula bataramiye i Musanze.

Hagati aho habaye umwanya wo kwifotozanya n'abafana bari bitabiriye.

Ubwo The Ben yifotozanyaga na Emelyne hafashwe amashusho agaragaza uyu muhanzi asa n'ukora ku mwambaro w’imbere w’uyu mukobwa.

Usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye urasanga abibanda ku myidagaduro ariyo bari kugarukaho.

Aya ntituyatindaho ahubwo twifuje kubereka mu buryo bw’amafoto iki kizungerezi gikomeje kurikoroza.

Ni umukobwa iyo urebye usanga yaragiye agarukwaho kuri YouTube nk'ufite imiterere idasanzwe.

Nta byinshi bimuvugwaho gusa ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yagiye asangiza abamukurikira, agaragaza ko akunda gusohoka no gutembere mu bice bitandukanye.Baby Emelyne akomeje gutigisa imbuga, abantu benshi bagaruka ku mashusho ari kumwe na The Ben Akunda kuba ari gutembera mu bice bitandukanye nk'uko agenda abisangiza abamukurikiraImiterere ye yagiye ikomeza kugarukwaho ku mbuga zitandukanye mu bihe binyuranye


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND