Kigali

Iyo bakunze ntibaripfana! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Serge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/08/2024 12:46
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Serge ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu rurimi rw’Igitaliyani rikaba risobanura ngo umugararu cyangwa umukozi.

Mu Gifaransa bandika Serge, mu kiromani Sergiu, mu Gitaliyani Sergio. Naho abakobwa bo bitwa Sergine.

Bimwe mu biranga ba Serge:

Serge usanga ari umuhungu wiyumvamo ubushobozi n’ubuyobozi ndetse n’ubwigenge kandi ibyo bituma atajya aripfana igihe yakunze umukobwa.

Ni umuntu witanga, mu rukundo arangwa no gutanga impano kandi yifitemo rukuruzi ituma abantu benshi bamukunda.

Arangwa n’ibikorwa by’ubumuntu, kugira imitekerereze yagutse ndetse agira n’umutima mwiza.

Akunda kwita ku bandi kandi nawe aba yumva bamwitaho nkuko nawe abigenza.

Aba yumva ibintu yifuza byabaho ako kanya kandi iyo bitagenze gutyo ahita acika intege bikomeye.

Serge nubwo akundwa agira akantu ko gusuzugura abandi akumva ko imyanzuro yafashe iba ari ntakuka.

Agira ikosa ryo kumva yakwiharira ijambo mu bandi ku buryo abaganza akaba ariwe uvuga cyangwa wumva wenyine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND