RFL
Kigali

Umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sports wasubitswe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/08/2024 17:55
0


Umukino wari kuzahuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona wasubitswe.



Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2024 ni bwo ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali bwandikiye Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda buyisaba ko umukino bari bafitanye na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona wasubikwa.

Muri iyi baruwa ikipe y'Abanyamujyi irangajwe imbere na Shema Fabrice yavugaga ko ari ibintu yaganiriye ndetse ikabyemeranyaho n’Ubuyobozi bwa Kiyovu SC buberewe ku ruhembe na Perezida David Bugingo Nkurunziza bityo ko wakwimurwa ugashyirwa taliki ya 21 z'uku kwezi.

Nyuma yo kwandikira Rwanda Premier yemeye ubu busabe none umukino uzaba mu Cyumweru kuwa Gatatu gitaha aho kuzaba kuwa Gatandatu taliki 16 Kanama ku isaha ya saa Cyenda z’Umugoroba nk'uko byari biteganyijwe.

Amakuru avuga ko impamvu AS Kigali yasabye ko umukino wasubikwa ari ukubera ko itirakomorerwa na FIFA kwandikisha abakinnyi bitewe n'uko itarishyura asaga miliyoni 20 Frw umukinnyi bafitanye ikibazo witwa Sali Bubakary wayinyuzemo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND