RFL
Kigali

Ni iki Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt bazongera mu bwugarizi bwa Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/08/2024 17:04
0


Muri iyi mpeshyi, Manchester United iri kongera imbaraga mu bwugarizi aho iheruka kugura Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt bavuye muri Bayern Munich.



Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ni bwo Manchester United yatangaje ko yasinyishije ba myugariro babiri bakiniraga Bayern Munich ari bo Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt.

Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt, binjiye muri Manchester United basanga na Leny Yoro uherutse kugurwa muri iyi mpeshyi ariko we akaba yaravunitse.

Noussair Mazraoui yasinye amasezerano y'imyaka ine ariko ishobora kongerwa, mu gihe mugenzi we Matthijs de Ligt yasinye imyaka itanu ariko ishobora kongerwa.

Ubusanzwe mu bwugarizi bwa Manchester United hari harimo Jonny Evans, Lisandoro Martinez, Raphael Valane, Harry Maguire, Victor Lindelof, Willy Kambwala, Diogo Dalot, Aaron Wan-Bissaka, Victor Lindelof, Luke Shaw na Tyler Malacia.

Abo ba myugariro bose, abari benshi bakunze kuzongwa n'imvune, bituma Manchester United icyura umusaruro muke mu mwaka w'imikino ushyize wa 2023-2024.

Ugereranyije n'amakipe yagiye ahangana na Manchester United, mu makipe umunani, Manchester United niyo yagize ubwugarizi bubi, kuko yasoje Shampiyona ifite umwenda w'igiyego kimwe.

Mu gihe amakipe nka Manchester City na Arsenal zasoje umwaka w'imikino zizigamye ibitego 62, Manchester United yo yawusoje ifite umwenda w'igitego kimwe, bisobanuye ko ibitego yatsinzwe ari byinshi kurusha ibyo yatsinze muri English Premier League 2023-24.

Manchester United yasoje English Premier League 2023-24 itsinze ibitego 57, mu gihe yatsinzwe ibitego 58. Itandukanye n'amakipe yayije imbere kuko yo afite ibitego yazigamye.

Chelsea yasoje izigamye ibitego 14, Newcastle yasoje izigamye 23, Tottenham yasoje yizigamye 13, Aston Villa ifite 15, Liverpool yasoje ifite 45 izigamye, mu gihe Manchester City na Arsenal zari zizigamye 62.

Manchester United, nyuma yo kubona ubwugarizi bwayo bwarayitabye mu nama, yahisemo gushyira imbaraga nyinshi mu bwugarizi yiyubaka. Muri iyi mpeshyi, imaze kugura abakinnyi bane, harimo ba myugariro batatu na rutahizamu umwe.

Mu gihe abakinnyi ba Manchester United bose baba ari bazima, Eric Ten Hag ashobora kujya yugariza mu kibuga Leny Yoro na Matthijs de Ligt mu mutima w'u bwugarizi, mu gihe Luke Shaw yajya abanza inyuma Ibumoso, naho Noussair Mazraoui akajya akina inyuma uburyo.

Ibyo byatuma ba myugariro bandi baba basigaye bongera imbaraga mu myitozo, bakazamura u rwego kugira ngo bajye babona umwanya wo gukina. Ubwo mu mutima w'u bwugarizi hajya hasimbura Harry Maguire na Lisandoro Martinez.

Inyuma ku ruhande rw'ibumoso hasimbuzwa Tyler Malacia, naho Diogo Dalot agasimbura iburyo kwa Noussair Mazraoui.


Manchester United yamaze kongera imbaraga mu bwugarizi, ishaka kwirinda ibibazo yahuye nabyo mu mwaka w'imikino ushize 


Manchester United yatangiye igura myugariro Leny Yoro w'imyaka 18 y'amavuko 


Ubwugarizi bwarimo na Harry Maguire bwasoje umwaka bufite umwenda muri Manchester United 


Lisandoro Martinez umwe muri ba myugariro bashobora kutajya babanza mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND