RFL
Kigali

Hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/08/2024 8:54
0


Tariki 12 Kanama ni umunsi wa 224 w’umwaka kuri kalendari ya Geregori. Hasigaye iminsi 141 kugira ngo umwaka urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Tariki ya 12 Kanama ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, ukaba n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzovu.

Ibyaranze tariki 12 Kanama mu mateka

1952: Habayeho iyicwa ry’intiti 13 z’Abayahudi i Moscou mu Burusiya.

1976: I Tel al-Zaatar habayeho iyicwa ry’Abanye-Palestina babarirwa hagati ya 1 000 na 3 000, iki gikorwa ni kimwe mu byamenekeyemo amaraso menshi mu gihe cy’intambara yo muri Liban.

1981: Ni bwo hakozwe mudasobwa ya mbere yo mu bwoko bwa IBM.

1985: Indege nimero 123 ya kompanyi Japan Airlines yakoreye impanuka ahitwa Osutaka muri Perefegitura ya Gunma mu Buyapani, ihitana abantu 520 bari bayirimo. Iyi ni yo yabaye impanuka y’indege imwe yahitanye abantu benshi kurusha izindi.

1964: Afurika y’Epfo yakuwe mu mikino Olempike yaberaga i Tokyo kubera ivangura ry’amoko ryarangaga politiki ya ba gashakabuhake bayoboraga icyo gihugu.

1953: Mu rugamba rwo kugira ngo ikore igisasu cyayo cya mbere cya kirimbuzi, Repubulika Yunze Ubumwe y’Abasoviyete yakoze igerageza rya bombe atomique yise Joe 4, iyi ni yo yabaye igisasu cya mbere cya kirimbuzi cy’iki gihugu.

1973: Ni bwo havutse Muqtada al-Sadr, umunyapolitiki wo muri Iraq ndetse akanaba n’igikomerezwa cyo mu idini ya Islam muri icyo gihugu.Manual word wrap

Kimwe na Ali al-Sistani na Ammar al-Hakim bo mu Nama y’Ikirenga ya Islam muri Iraq, Sadr ni umwe mu banyamadini bakomeye cyane kandi bumvwa cyane kuko bamwemera bikomeye ndetse akanaba n’umunyapolitiki wubashywe cyane mu gihugu cye.

Igitangaje ni uko mu kubahwa kwe nta mwanya ukomeye wa politiki n’umwe arayobora kugeza ubu muri Guverinoma ya Iraq. Imiyitwarire y’ubutavugirwamo ndetse no kuvuga amagambo akarishye ni byo byatumye amenyekana cyane.

1961: Uwari Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tunisia, Salah ben Youssef, yiciwe i Frankfurt mu Budage.

1993: Abasirikare b’Abanyamerika barashe ku Banyasomalia 3,000 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Abanyamerika ku butaka bwabo.

2000: Hatangiye kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko watangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1954: François Hollande, perezida wa 24 w’Ubufaransa.

1990: Mario Balotelli, umukinnyi w’umupira ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani.

1971: Yvette Nicole Brown, umukonnyi wa filime w'umunyamerika.

2021: Dixie D'Amelio, umuhanzi ukunzwe muri Amerika akaba n'umwe mu bagezweho kuri TikTok. 

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1999: Jean Drapeau, wari umunyapolitiki ukomeye muri Canada.

2004: Godfrey Hounsfield, umushakashatsi mu bijyanye na za moteri zikoresha umuriro w’amashanyarazi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.

2010: Guido de Marco, wabaye Perezida wa 6 wa Malta, akaba  na Perezida wa 45 w'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND