Kigali

Impamvu utaruzi zituma uzana amacandwe ku musego iyo usinziriye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/08/2024 13:00
0


Biba biteye ubwoba kujya ubyuka buri gihe ugasanga watoheje uburiri bwawe cyangwa umusego wawe.Niba ubyibonaho rero menya ko ushobora kuba ufite ikibazo mu buzima bwawe.Muri iyi nkuru , turarebera hamwe impamvu bikubaho n’icyo wakora.



Amacandwe (Amacacwe) bitewe nuko muyita, ni amatembabuzi aba mu kanwa agasobanura ko ubuzima bwawe bumeze neza.Biba ari ingenzi kugira aya matembabuzi kuko hari byinshi afasha.Aya macandwe akora akazi ko kugabanya acide ziba zakozwe na Bagiteriya ziba mu kanwa kawe ibi bituma amenyo n’ibijigo bitabora.

Ikinyamakuru cyitwa Healthline gutangaza ko Enzymes ziba mu macandwe zifasha cyane mu igogora zikarinda indwara ya ‘Infection’.Mu kurinda umunwa wawe indwara nyinshi no kubura ububobere, ni byiza kugira amacandwe.

Bivugwa ko impamvu ituma umuntu aryama amacandwe akanduza icyo yarayeho ari uko aba yaryamye yasamye abantu basabwa kuryama babumbye umunwa.Mu rwego rwo kugira mu kanwa habobeye ni byiza ko amacandwe akorwa.Kubira icyuya biterwa na Allergy’ nibyo bituma uryamye abangamirwa bikarema amacandwe agasohoka mu gihe uri kurota.

Uburwayi buzwi nka ‘Sleeping Apnea’ buza iyo umuntu ari guhumeka insigane aryamye bitewe n’umwuka aba ahumeka, umubiri we ukora amacandwe menshi kurenza ibisanzwe.Umurwayi wagize iki kibazo afashwa cyane n’imashini ya CPAP.

Mu gihe ubyuka ugasanga amacandwe yuzuye ibiryamirwa wakora iki ?

Icya mbere ni uko umuntu ubyutse agasanga amacandwe yuzuye ibiryamirwa, agirwa inama yo kutajya aryama abumbuye umunwa.

-Haranira kugira isuku yo mu kanwa ujye wirinda umwuma.

-Ujya woza amenyo yawe Kabiri ku munsi

-Ujye wirinda umwuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND