Susan Wojcicki wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa YouTube yitabye Imana afite imyaka 56 azize Kanseri y'ibihaha yari amaranye imyaka ibiri.
Nyuma y’imyaka ibiri
ahanganye n’uburwayi bwa kanseri y’ibihaha, Susan Wojcicki yitabye Imana nk’uko
byemejwe n’umugabo we, Dennis Troper wabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 9 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwa Facebook.
Mu butumwa bwazamuye
amarangamutima ya benshi, yagize ati: "Mbabajwe cyane no kubamenyesha
inkuru Susan Wojcicki yitabye Imana. Umugore
wanjye nkunda twari tumaranye imyaka 26 akaba na mama w’abana bacu batanu,
yatuvuyemo uyu munsi nyuma y’imyaka 2 ahanganye na kanseri y’ibihaha.
Yakomeje avuga ko Susan
atari inshuti ye magara gusa, ahubwo umufasha mwiza kuri we, akaba umubyeyi
mwiza ku bana bari barabyaranye ndetse n’incuti ya benshi.
Ati: “Uruhare rwe ku
muryango wacu ndetse no ku isi muri rusange rwari ntagereranwa. Imitima yacu
irashavuye ariko twishimiye umwanya twamaranye na we.”
Ubu butumwa, yabusoje
asaba abantu gukomeza kubazirikana muri ibi bihe by’akababaro ko kubura uwabo.
Yabuherekesheje amwe mu mafoto agaragaza ibihe byiza bagiranye ndetse n’ay’abana
babo.
Susan Wojcicki yatangaje
ko agiye kuva mu nshingano zo kuyobora urubuga rwa YouTube akajya mu yindi mishinga ndetse akabona uko
yita no ku muryango we, mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.
Susan winjiye muri
Alphabet mu myaka 26 ishize, yagize uruhare mu bikorwa bya sosiyete ya Google
uhereye mu ntangiriro aho yabaye umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu 1999.
Ni we wagiriye inama
Google yo kugura YouTube mu 2006 bishyirwa mu bikorwa mu mwaka wakurikiyeho.
Mu myaka umunani
yakurikiyeho, Wojcicki ni we wari Umuyobozi wa YouTube akaba umwe mu bagore
bake bayoboye ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Ku buyobozi bwe, YouTube yinjirije Google akayabo.
TANGA IGITECYEREZO