Kigali

Yakatiwe n'urukiko azira koherereza umwana ubutumwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/01/2025 15:11
0


Umusore w’imyaka 22 wahoze akorera imiryango y’ubugiraneza, yahamwe n’icyaha cyo kwibasira umwana w’imyaka 11 amwoherereza ubutumwa bwuzuye ibyifuzo bibi byerekeye imibonano mpuzabitsina,anagerageza kumuhohotera.



Crawford Robertson, ukomoka muri West Calder, yaganiriye n’umwana w’umukobwa ku rubuga rwa Snapchat amubeshya ko na we ari umwana muto. Nyuma yaho, Robertson yatangiye kumwoherereza ubutumwa bwuzuye ibyifuzo bibi byerekeye imibonano mpuzabitsina. Yashatse no guhura n’uyu mwana mu mujyi wa Edinburgh mu Kuboza 2022.

 Mu gihe yari agiye guhura n’uyu mwana ku isoko rya Wester Hailes, umuntu wo mu muryango w’umwana yamenye icyo yari agambiriye, maze ahagarika gahunda ye. Polisi yaje kumuta muri yombi, hanyuma ashinjwa ibyaha bibiri birimo kohereza ubutumwa burimo ibyerekeranye n’ibitsina ku mwana no kugerageza guhura na we agamije imibonano mpuzabitsina nk'uko tubikesha Daily Record.

 Muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, Crawford Robertson yaraburanye icyaha kiramuhama, ariko umucamanza Matthew Auchincloss ntiyamukatiye igifungo. 

Yamusabiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amasaha 225.Akaba azamara imyaka ibiri akurikiranwa n’abashinzwe imibanire myiza no gushyirwa ku rutonde rw’abakora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ababyeyi b’umwana, bari bitabiriye urubanza, bavuze ko bababajwe cyane n’uko uyu mugizi wa nabi atahawe igihano gikomeye. Nyina yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umuntu washakaga kugirira nabi umwana wacu ku buryo nk’ubu adafungwa. Twagize amahirwe yo kubimenya hakiri kare, kuko nta wamenya icyo yari kumukorera.”

Icyaha cyo guhohotera abana giteye inkeke kurwego rw’isi kandi kikagira ingarukambi ku miryango n’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND