Kigali

Ntibapfa gucika intege! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aline

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/08/2024 10:16
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Aline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikidage ku ijambo athal risobanura umunyacyubahiro.

Bimwe mu biranga umukobwa witwa Aline:

Aline ni umukobwa urangwa no kwihangana mu buzima bwe, arashishoza, ni umunyakuri, agira amatsiko kandi aritanga.

Akunda umuryango we akawitaho yaba yarashatse cyangwa akiri ingaragu, kandi aba yumva yakorana n’abandi bagashima ibyo akora. Mu bintu bimuca intege, harimo no kugira icyo akora ntashimwe.

Akunda gutembera ahantu nyaburanga, ni umuntu utagorana wumva ibintu vuba, uhora afite icyerezo n’intumbero byaho yifuza kugera.

Ni umunyembaraga ubona ibintu mu buryo bwiza kandi ugira umwete mu byo akora byose.

Ni umuntu byoroshye guhindura, kandi utajya apfa gucika intege. Akunda kwigenga no kuba mu mwanya utuma yizansura akavuga kandi agakora icyo ashaka cyose.

Ahorana imigambi yo gutera imbere no gushakisha amafaranga mu buzima bwe kandi ntiyihanganira abanebwe kuko we aba yumva yahora akora. Ahora atekereza ibyamuteza imbere no mu gihe aryamye mu ijoro.

Ntabwo akunda abantu bamutesha umutwe, iyo arakaye bimara igihe kirekire ngo bimushiremo.

Agaragaza amarangamutima, ntacyo biba bimubwiye kuba yaragaraza ko ababaye cyangwa yishimye. Ikindi kandi, kukwereka ko akwishimiye cyangwa atakwishimiye ni ibintu bimworohera cyane.

Ahora arangwa no kwicuza iyo hagize ibitagenda neza mu byo yifuzaga usanga ahora muri iyo mbimenya.

Isooko: www.nameberry.com,www.wikipedia.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND