RFL
Kigali

Ibiciro bya lisansi mu Rwanda byagabanyutse

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/08/2024 14:32
0


U Rwanda rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igabanurwa ryabyo ryasamiwe hejuru n’abari baremerewe n’izamuka ryabyo ryari rimaze igihe riteye impungenge.



Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanyutse aho litiro ya lisansi yavuye kuri 1,663Frw, kuri ubu ikaba izajya igura 1,629Frw, ni mu gihe kuri mazutu ho nta cya hindutse kuko litiro yagumye kuri 1,652Frw.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa ku wa 7 Kanama 2024, ku isaha ya saa Moya z’umugoroba.

Ibi bitangajwe mu gihe ku itariki ya 05 Mutarama 2024, akagunguru ka lisansi kaguraga 73,8$, bigeze mu kwezi gukurikiyeho karagabanuka nk’aho ku wa 05 Gashyantare kaguraga 72,7$. Muri Werurwe, kageze kuri 78,15$ gakomeza kugenda kazamuka ku kigero cyari gihangayikishije cyane.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND