RFL
Kigali

Abamugereranya na Messi hari ibyo batazi! Tumwe mu duhigo twa CR7 tuzagora abandi bakinnyi kudukuraho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/09/2024 16:39
0


Impaka zo kumenya umukinnyi mwiza hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, ntabwo zizarangira, gusa imibare niyo ushobora kugenderaho ukemeza niba Ronaldo ariwe muhanga kurusha Messi, cyangwa ukemeza ko Messi ari umuhanga kurusha Cristiano Ronaldo.



Cristiano Ronaldo ku Myaka 39 y'amavuko, amaze kunyura mu makipe atandukanye nka Al-Nassir, Juventus, Sporting Club, Real Madrid, Man United n'ikipe y'igihugu ya Portugal. Igikomeje gutungura benshi, ni uko akomeje gusaza nk'umuvinyo.

Tumwe mu duhigo Cristiano Ronaldo yihariye dukomeye cyane 

1. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League

Cristiano Ronaldo, niwe wihariye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League. Kugeza ubu biragoye ko hari umukinnyi uzapfa gukuraho aka gahigo ke, kuko abagifite amahirwe yo gukina UEFA Champions League.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 140 muri UEFA Champions League, akurikiwe na Lionel Messi ufite ibitego 129, Robert Lewandowski afite ibitego 94, Karim Benzema afite ibitego 90, Raul Gonzalez afite ibitego 71. 

Umukinnyi bisa naho akiri muto ufite amahirwe yo gukuraho aka gahigo ka Cristiano Ronaldo, ni Kylian Mbappe umaze kugira ibitego 48. Bisobanuye ko kugira ngo akureho agahigo ka Ronaldo, bizamusaba gutsinda ibitego 93 muri UEFA Champions League.

2. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe wa UEFA Champions League

Nubwo Cristiano Ronaldo yakinnye imyaka myinshi  UEFA Champions League, yihariye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w'iri rushanwa.

Kuri iyi ngingo yo kuba yaratsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino wa UEFA Champions League, Cristiano Ronaldo aba uwa mbere, akikurikira. Gusa aka ni agahigo gashobora kuzavaho isaha ku isaha, ukurikije uko umukinnyi ashobora kugira umwaka w'imikino mwiza cyane.

Mu mwaka w'imikino wa 2013-14, nibwo Cristiano Ronaldo yawusoje atsinze ibitego 17 muri UEFA Champions League. Mu mwaka w'imikino wa 2015-16, yarongeye aba uwa Kabiri mu agahigo ke, awusoza afite ibitego 16 muri UEFA Champions League. Mu mwaka wa 2017-18 yarongeye asoza afite ibitego 15, gusa byo akaba abisangiye na Robert Lewandowski wasoje umwaka w'imikino wa 2019-2020 afite ibitego 15.

Muri aka gahigo, Lionel Messi we umwaka w'imikino wa 2011-12, yawusoje afite ibitego 14 muri UEFA Champions League.

3. Imipira myinshi yavuyemo ibitego muri UEFA Champions League

Cristiano Ronaldo kandi, nyuma y'uko ariwe watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League, yihariye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego muri UEFA Champions League.

Aka nako ni agahigo bigoranye ko kazavanwaho, kuko abamurya isataburenge, baretse umupira w'amaguru. Imipira Cristiano Ronaldo yatanze ikabyara ibitego muri UEFA Champions League ni 42. Lionel Messi nawe yatanze imipira 40 yabyaye ibitego, gusa akaba atakibarizwa ku Mugabane w'u Brayi, aho azatanga indi imipira izabyara ibitego muri UEFA Champions League.

Angel Di Maria yatanze imipira 39 yabyaye ibitego muri UEFA Champions League, Neymar atanga 33, Ryan Giggs atanga 31, Xavi Hernandez atanga 30, naho Karim Benzema atanga imipira 29.

Abakinnyi bagikina bafite amahirwe yo kuzakuraho ako gahigo ka Cristiano Ronaldo, ni Kevin De Bruyne watanze imipira 29 na Kylian Mbappe watanze imipira 22 muri UEFA Champions League.

4.  Ronaldo yihariye agahigo ko guhabwa igihembo cya Golden Boot muri Shampiyona Enye zitandukanye

Golden boot, ni igihembo gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona runaka mu mwaka w'imikino. Iki gihembo Cristiano Ronaldo, akaba afite agahigo ko kucyegukana mu bihugu bine bitandukanye. 

Cristiano Ronaldo, yegukanye Golden Boot mu Bwongereza ubwo yakiniraga Manchester United, abigeraho muri Espagne ubwo yakiniraga Real Madrid, abigeraho mu Butaliyani ubwo yakiniraga Juventus, yongera kubigeraho muri Saudi Arabia ubwo akinira Al-Nassir.

5. Niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Ruhago

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuzuza ibitego 901 mu mikino yose yakinnye, aba umukinnyi wa mbere ubikoze, kugeza ubu kandi afite intego yo kuzuza ibitego 1000, ibintu bitigeze bitekerezwa na buri mukinnyi wese ukina umupira w'amaguru.

Nubwo Lionel Messi afite ibikombe byinshi na Ballon d'Or nyinshi, kuri iyi ngingo yo gutsinda ibitego byinshi, yubaha Ronaldo cyane, kuko Messi amaze gutsinda ibitego 838 mu gihe kabuhariwe Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 901.

Ku ngingo yo gutsinda ibitego byinshi, Lionel Messi aguma gukubitwa inshuro na Cristiano Ronaldo mu bitego batsindiye ibihugu bakomokamo. Messi amaze gutsindira ikipe y'igihugu ya Argentina ibitego 109, naho Ronaldo akaba amaze gutsindira ikipe y'igihugu ya Portugal ibitego 132. 


Cristiano Ronaldo afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona enye zitandukanye 


Cristiano Ronaldo yihariye ahagigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya Ruhago 



Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri UEFA Champions League 


Ronaldo niwe watanze imipira myinshi yabyaye ibitego muri UEFA Champions League 


Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino umwe wa UEFA Champions League 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND