RFL
Kigali

Amavubi yararitse Abanyarwanda, ateguza gushimira Perezida Kagame kuri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/09/2024 16:50
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuzajya kubashyigikira kuko batazicuza, anavuga ko bagomba gushimira Perezida Kagame wubatse Stade Amahoro bitwara neza ku mukino wa Nigeria.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Saa Cyenda nibwo Amavubi azakira Nigeria kuri Stade Amahoro mu mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Mbere y'uko uyu mukino uba habaye ikiganiro n'itangazamakuru,Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad avuga ko Nigeria ari ikipe ikomeye ariko kuri ubu iby'amazina manini bitagigukora cyane mu mupira w'amaguru bityo ko bizeye ko ibintu bizagenda neza.

Ati" Ni ikipe ikomeye, ifite amazina akomeye ariko nk'uko bimaze kugaragara umupira usa nkaho wabaye umwe amazina ntabwo agikora cyane kandi nk'uko ubivuze abakinnyi dufite ubu ngubu bafite imbaraga.

Ntekereza ko ni umukino uzaba ukomeye ariko tuzagenda ejo tugiye gushaka umusaruro mwiza kandi ntekereza ko abakinnyi dufite n'uburyo tumaze iminsi tumeze nizeye ko bizagenda neza".

Yakomeje asaba Abanyarwanda ko bazatanga ibirenze ndetse, anabasaba bazajta kubashyigikira kuko batazasubira mu rugo bicuza.

Ati" Icyo nabwira Abanyarwanda ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Abanyarwanda ndabasaba kuzaza kudushyigikira ari benshi nabyo byazadufasha kuko tugiye gukina n'ikipe ikomeye rero turabasaba ko baza kandi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza kuko tuzaba twatanze ibyo dufite byose".

Bizimana Djihad yavuze ko kuba bagiye gukinira bwa mbere muri Stade Amahoro ivuguruye nk'ikipe y'igihugu ari ibintu bibatera imbaraga ndetse ko bagomba no gushimira Perezida Kagame wayubakiye Abanyarwanda bitwara neza.

Ati"Kuba ugiye gukinira kuri Stade bwa mbere mu rugo nabyo bigutera imbaraga ukumva ko utagomba gutsindwa, ntabwo wakifuza gutsindwa ubona ibintu byose ari byiza, ntekereza ko kugira ngo umuntu abishimangire anashimira Perezida Kagame wayiduhaye, umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka kugira ngo umusaruro uzabe ari mwiza".

Kapiteni w'Amavubi yavuze ko icyahundutse mu Mavubi bakaba bari kwitwara neza ari uko abakinnyi bagiye bisobanukirwa bakaba banakina ahantu hatandukanye ndetse bakaba bari no mu myaka imwe.

Ati" Abantu wenda iyo bagenda bisobanukirwa ariko bakina n'ahantu hatandukanye bibaha ubunararibonye n'imyaka abenshi turimo isa nkaho ari imwe kandi navuga ko ariyo myaka umukinnyi aba amaze kugira ubunararibonye. 

Navuga ko rero byahuriranye n'iki gihe, ni bimwe mu biri kudufasha. Ndumva nta kindi kintu gikomeye navuga cyaba cyarahindutse".

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi igiye gukina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, mu gihe yo yanyanyije na Libya 1-1.

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND