Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma ijyanye no guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1,250,000, ubuhanzi n'imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugirango bazabashe kugera ku ntego bibaye mu myaka itanu iri imbere.
Uyu Mukuru wa Guverinoma y'u Rwanda,
yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Inteko
Ishinga Amategeko imitwe yombi Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka itanu, NST2.
Iyi gahunda yatangiranye
n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ikazarangira mu 2029. Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente
yavuze ko imirimo mishya ihangwa iba ari umusaruro uvuye muri gahunda zose
zateganyijwe gukorwa zubakiye ku nkingi eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza
n’imiyoborere.
Aragira ati “Ariko imirimo
mishya nk'ikintu kiva muri ibyo byose twavuze nabyo dufite intego twifuza
kugeraho. Ntabwo ari ugukora gusa ngo imirimo mishyashya yikore, tuba dufite
n'intego twifuza, tukavuga tuti ariko nidukora izi ntego tuvuze, twumva twabona
imirimo mishya yagibwa n'abanyarwanda, kandi imirimo itanga inyungu.”
Ngirente yavuze ko nk’Igihugu
hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni
ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250,000.
Ati "Nicyo twifuza!
Nicyo kiri mu igenamigambi ryacu. Kandi iyo mirimo izahangwa ivuye muri izo
nzego zose twavuze z'ubukungu."
Ariko kandi hazongerwa
amahirwe yo kumenyereza imyuga ndetse no kwiyungura ubumenyi mu myuga
itandukanye hibandwa cyane cyane ku rubyiruko rw'u Rwanda.
Dr. Ngirente yavuze ko kugirango Guverinoma izabashe guhanga iriya mirimo, hazongerwa imbaraga mu guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse by'abikorera bitanga imirimo ku bantu benshi.
Hazanozwa kandi uburyo
bwo gushyigikira no korohereza ba rwiyemezamirimo n'ibigo by'abikorera kubona
serivisi zibafasha kwagura ibikorwa byabo, nko guhaba amahugurwa, imari no
kubona ibikoresho.
Yasobanuye ko inzego
zigenzi zizibandwaho muri gahunda yo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu
zirimo urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda bikomoka ku buhinzi n'ubworozi
(Agro-Processing); serivisi zirimo n'izambukiranya imipaka.
Hari kandi ibigo bito
bitanga serivizi z'ikoranabuhanga, ndetse 'n'ubuhanzi n'imyidagaduro'.
Yijeje ko hazanozwa
uburyo bwo kumenya amakuru ari ku isoko. Bityo, bizafasha guhuza abatanga
imirimo ndetse n'abayikeneye.
Ati "Ibiteganyijwe
kandi muri gahunda yo guhanga imirimo ibyara inyungu bizaherekezwa no kunoza
uburyo bwo kwinjiza ihame ryo guhanga imirimo mu nzego za Leta n'iz'abikorera
n'izindi. Hazashyirwaho kandi uburyo buhamye bwo gukurikirana ry'iyi gahunda yo
guhanga imirimo."
Muri rusange Gahunda ya 2
y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 izibanda ku: Guhanga imirimo mishya,
Guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, Kunoza ireme ry’uburezi,
Kurwanya igwingira n’imirire mibi no Kunoza imitangire ya servivisi.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangaje
ko mu guhanga imirimo mishya, ubuhanzi n’imyidagaduro biri mu nzego
zizibandwaho
TANGA IGITECYEREZO