Tariki ya Karindwi Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri mu minsi igize umwaka usigaje iminsi ijana na mirongo ine n’itanu ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1782:
George Washington yategetse ko hakorwa imidali y’icyubahiro igenewe abasirikare
bakomerekeye ku rugamba, iyi midali yahawe inyito ya Badge of Military Merit
nyuma iza kwitwa Purple Heart.
1890:
Anna Månsdotter, ni we mugore wa nyuma wagenewe igihano cyo gupfa mu gihugu cya
Suwede, uyu mugore yishwe mu w’1889 mu gace ka Yngsjö.
1909:
Alice Huyler Ramsey n’inshuti ze eshatu bashoboye kuba abagore besheje agahigo
ku nshuro ya mbere yo gukora urugendo rurerure, ibikunze kwitwa
transcontinental bari mu modoka, ibi byabatwaye iminsi mirongo itanu n’icyenda
kugira ngo bave i New York bagere i San Francisco.
1933:
Habaye ubwicanyi bukomeye buzwi ku izina rya Simele, Guverinoma ya Iraq
yahitanye abantu bagera ku bihumbi bitatu (3000) bari batuye mu gace ka Sumail
bafite inkomoko ya Assyrian. Uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’abahowe Imana mu ba
Assyrian.
1944:
IBM (International Business Machines) yashyize ahagaragara porogaramu igenzurwa
na mudasobwa ikomeye yari ifite ikoranabuhanga rihambaye (Automatic Sequence Controlled
Calculator ).
1947:
Hashinzwe ikigo cya Bombay Municipal Corporation iyobora Umujyi wa Bombay, mu
Buhinde.
1955:
Tokyo Telecommunications Engineering, sosiyete yo mu gihugu cy’u Buyapani ifite
mu maboko yayo sosiyete ikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga cyane izwi
cyane nka Sony yashyize ahagaragara inyakiramajwi yayo ya mbere.
1960:
Igihugu cya Côte d’Ivoire cyabonye ubwigenge.
1989:
Mickey Leland wari muri Congress ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’abandi
cumi na batanu bakoreye impanuka y’indege mu gihugu cya Ethiopia.
1998:
Ibiro bya Ambasade za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Tanzaniya na Kenya
byagabweho ibitero by’Abiyahuzi bihitana abantu magana abiri na cumi na bibiri.
2008:
Igihugu cya Georgia cyagabye ibitero bya gisirikare ku Burusiya mu ntambara
yiswe South Ossetia War.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1963:
Patrick Bouvier Kennedy, umuhungu wa John F. Kennedy ndetse na Jacqueline
Bouvier Kennedy.
1986:
Nancy Abraham Sumari yabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi mu mwaka wa
2005.
Nancy Abraham Sumari
akomoka mu gihugu cya Tanzaniya; yavukiye mu mujyi wa Arusha, ni umwe mu bantu
bazwi cyane kubera uburyo yesheje ako gahigo ka Nyampinga uhiga abandi mu
gihugu cye ndetse no mu rwego rw’isi mu mwaka wa 2005.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1989:
Mickey Leland, umunyapolitiki wari uhagarariye Leta ya Texas muri Congress ya
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2009:
Louis E. Saavedra, yabaye umuyobozi w’umujyi wa Albuquerque muri Leta ya New
Mexico muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
TANGA IGITECYEREZO