Lucio Carillo yagejejwe mu nkiko nyuma yo gushyira ubutumwa 4,359 ku rubuga rwa Gettr avuga ko azica Kamala Harris amunoboyemo amaso ndetse atera ubwoba abandi bayobozi bakomeye muri Amerika.
Ku wa Mbere,
umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Virginia washinjwaga gutera
ubwoba Visi Perezida Kamala Harris, yitabye urukiko rw’ikirenga.
Nk’uko bigaragara mu
nyandiko z’urukiko, Frank Lucio Carillo yateye ubwoba abarimo Kamala Harris,
Perezida Joe Biden, Umuyobozi wa FBI, Christopher Wray, abayobozi benshi ba
Arizona n’abandi ku mbuga nkoranyambaga za Gettr.
Mu iperereza FBI yakoze,
yasanze uyu mugabo Carillo yarakoze post 4,359 “yibasiye abayobozi ba Leta
batandukanye,” barimo Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Inyandiko z’urukiko
zivuga ko uyu mugabo Carillo yateye ubwoba Kamala Harris amubwira ko azamunogoramo
amaso ndetse akanagaragaza inzira bizacamo kugira ngo amukuremo amaso ndetse n’uburyo
azamwica.
Nk'uko bitangazwa na CNN, Carillo ngo yanditse
ati "Nzakunoboramo amaso wa ndaya we." maze avuga ko yizeye ko
“azapfa buhoro buhoro.”
Mu rubanza rwe kandi,
harimo gukurikiranwa ku kugumura abantu mu mwaka wa 2023 ubwo yandikaga
ashishikariza abantu gufata imbunda bakirara mu bayoboke b’idini rya Islam
bakabica.
Ubwo abakozi ba FBI
bajyaga gukora iperereza mu rugo rw’uyu mugabo, yiyemereye ko ariwe wanditse
ibyo bintu nta mananiza. Ati “Ni njye wabishyizeho.”
Urubanza rwa Calirro
ruraba kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanyana 2024, amaze kubonana n’umunyamategeko we no kwiga ku rubanza
neza.
TANGA IGITECYEREZO