RFL
Kigali

Yabaye Depite muri EU! Ibyihariye kuri Michel Barnier wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/09/2024 10:58
0


Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagize Michel Barnier Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa mushya, asimbuye Gabriel Attal weguye ku nshingano ze nyuma y’uko Ihuriro NFP (Nouveau Front Populaire) ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.



Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2024, ni bwo Michel Barnier w’imyaka 73 yagizwe Minisitiri w’Intebe w'u Bufaransa. Itangazwa rya Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ryatangajwe nyuma y’iminsi 60 habayeho icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Abadepite.  

Michel Barnier yagizwe Minisitiri w’Intebe ukuze muri Repubulika ya Gatanu, asimbuye Gabriel Attal, wari muto ku myaka 35. Yitezweho gushyiraho Guverinoma izakemura ibibazo bishingiye kuri politiki mu Bufaransa.

Michel Barnier yahererekanyije ububasha na Gabriel Attal kuri uyu wa Kane, mu nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iherereye i Matignon mu Mujyi wa Paris.

Perezida Macron yari yasabye Minisitiri w’Intebe, Gabriel Attal, kuguma mu mwanya we muri Nyakanga na Kanama 2024, mu gihe u Bufaransa bwakiraga imikino Olempike n’iya Paralempike ya 2024.

Michel Barnier ni muntu ki?

Michel Barnier yabonye izuba ku wa 9 Mutarama 1951, avukira mu gace ka Grenoble mu Bufaransa. Yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Akarere ka Savoie mu 1978, afite imyaka 27.

Michel Barnier yabaye Minisitiri bwa mbere mu 1993, yongera kwicara muri iyo ntebe inshuro eshatu ku ngoma za Jacques Chirac na Nicolas Sarkozy.

Yanabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ndetse hagati ya 2016 na 2021 yari mu biganiro byigaga ku busaba bw’u Bwongereza bwo kwivana muri EU, Brexit.

Yabaye mu nshingano zitandukanye nk’aho yabaye Minisitiri w’Ibidukikije mu 1993-95, mu 1995-97 yari Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe u Burayi.

Mu 2004-2005, Michel Barnier yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; mu 2007-2009 agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi mu gihe mu 2009-2010 yari Depite mu Nteko ya EU.

Mu 2021, Michel Barnier yiyamamarije guhagararira Ishyaka rye ry’Aba-Conservative mu matora ya Perezida w’u Bufaransa ya 2022 ariko ntiyahiriwe.


Michel Barnier w'imyaka 73 y'amavuko niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bufaransa 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND