Ijoro ryacyeye ryabaye iry’ibiganiro byahuje abarenga ibihumbi 5 ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], bumvikanisha ko indirimbo Kevin Kade yahurijemo The Ben na Element yajemo ibibazo bikomeye kugeza ubwo ishobora kuzasohoka mu buryo butandukanye n’uko abantu bari bayiteze.
Ni indirimbo yaciye ibintu itarasohoka! Nyamara yakozwe
ikipe ngari yari iteranije hamwe muri Tanzania, harimo n’umujyanama wa buri
munsi wa Element. Kevin Kade agaragaza ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe
rw’umuziki.
Nawe wabibona- Kuko ni ubwa mbere akoranye indirimbo
na Mugisha Benjamin [The Ben], ni n’ubwa mbere akoranye indirimbo na Element nubwo
hari indirimbo yagiye amukorera mu bihe bitandukanye zakomeje umubano wabo.
Kevin Kade asanzwe ari inshuti yihariye ya Coach Gael,
ku buryo rimwe na rimwe uyu mukire aba yumva ko yamufasha mu bijyanye no gutera
imbere mu muziki. Ariko kandi amakuru avuga ko Gael yatunguwe no kubona
yifashisha Element mu buryo bw’ubwiru.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024,
abari mu biganiro bumvikanishije ko iriya ndirimbo Element yayikuwemo bitewe n’uko
yayikoze ubuyobozi bwa 1:55 AM butabizi, kandi asanzwe azi neza ko afite amasezerano
muri iriya Label, afite ibyo amwemerera n’ibyo amubuza.
Ni
indirimbo yaciriwe inzira mu bijyanye no kuyiteguza………………….
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bazwiho kugerageza
gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo ye itangire guhangwa amaso mbere y’uko
ijya hanze.
Mu rwego rwo guteguza ikorwa ry’iyi ndirimbo, ku wa 23
Kamena 2024, umunyamideli Jasinta Makwabe uzwi cyane muri Tanzania yasohoye
amashusho amugaragaza ari kugirana ibihe byiza na Kevin Kade.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bwa Kevin Kade
wumvikanishije ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa.
Jasinta yamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Diamond Platnumz. Ariko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Gomama’ ya Active na Mwana Fa wo muri Tanzania.
Nk’aho ibyo bidahagije, ku wa 16 Nyakanga 2024, Kevin
Kade yakiriye kandi agirana ibiganiro na Jasinta Makwabe byabereye muri Kigali
Convention Centre.
Ni amashusho basohoye yari agambiriye kwamamaza no
guteguza indirimbo ‘Sikosa’ uyu muhanzi yakoranye na The Ben na Element.
Ariko ntibyateye kabiri, kuko bitumvikanye cyane ku
mbuga nkoranyambaga, bituma umugambi yari afite wo gushyira hanze iriya ndirimbo utawugeraho.
Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, uzi neza ikorwa ry’iyi
ndirimbo, yavuze ko Kevin Kade ari gukora ibishoboka byose byatuma iyi ndirimbo
iba isereri mu mitwe ya benshi itarasohoka.
Ati “Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bazi gutegura neza
isohoka ry’indirimbo, yagerageje kutwereka ko ari mu rukundo n’uriya mukobwa
ntibyafata bituma noneho atekereza uko yazana undi mutego wo kugaragaza ko
Element yakuwe muri iriya ndirimbo n’ubuyobozi bwa Label abarizwamo ariko siko
bimeze.”
Ibyo
tuzi kuri iriya ndirimbo………….
Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yatangiye ari umushinga
wa Element, bitewe n’uburyo ikozemo amagambo yifuzaga gushyiramo n’ibindi
byakuruye Kevin Kade bumvikana ibijyanye n’amafaranga ndetse n’uburyo
bazayikoramo bombi.
Ni indirimbo yanditswe na Element mu buryo bw’amajwi.
Ndetse mu ikorwa ryayo, uyu muhanzi usanzwe ari Producer niwe uririmba
inkikirizo yayo,- Ni mu gihe The Ben na Kevin Kade baririmba ibitero biyigize.
Yakozwe mu gihe The Ben yarimo anakora ku ndirimbo
yahuriyemo n’umunya-Tanzania, Marioo. Amashusho yamaze gukorwa ararangira,
igisigaye ni isohoka ryayo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024,
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze
avuga ko “Amahamo cyangwa Sisiteme yo gucamo ibice n’amategeko bigiye kutwicira
indanga ndangamuco.” Akomeza ati “Twaba twararuhiye iki? Twaba tugana he?”
Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6
Kanama 2024, The Ben yanditse agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo ‘umwanda uri
mu muziki uvemo’.
Ni mu gihe Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin,
yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo buri wese avuga
ukuri kuko ‘uru ruganda rw’umuziki benshi muri twe twarwaniye rwatangiye
kugira andi mategeko mashya’. Ati “Mureke imiziki isohoke mureke utuntu
tw'udutiku tw'amafuti.”
Yanditse ibi nyuma y’amasaha make yari ashize ku mbuga nkoranyambaga habereyeho guterana amagambo hagati y’abantu batiyumvishakaga ukuntu Element yaba yakuwe mu ndirimbo ya Kevin Kaden na The Ben kubera ko yayikoze ubuyobozi bwa 1:55 AM butabizi.
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa 1:55 AM butanyuzwe no kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu gihe Element atigeze amenyesha imishinga yari agiyemo.
Ndetse ko mbere y’uko isohoka, hari ibyo Element
agomba kubanza kubahiriza bijyanye n’amasezerano afitanye na Label ye.
Ushingiye ku bivugwa n’impande zombi, 1:55 AM ibwira
Element ko hari ibyo bagomba kubanza kumvikana bikubiye mu masezerano mbere y’uko
ijya hanze.
Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ati “Mu ijoro ryashyize wabonye ko hasohotse amafoto ya Element ari kumwe na Bruce Melodie muri studio bakora ku mushinga w’indirimbo irimo John Blaq, none urambwira ko Element yaba afitanye ikibazo na Label ye, hanyuma agakomeza gukora indirimbo zo muri iriya Label. Ariko kandi birashoboka ko ibivugwa byaba ari ukuri, Element yabujijwe kumvikana muri iriya ndirimbo."
…………………………………………………………………………….
Umwe mu baganiriye na Element yabwiye InyaRwanda ko
mu minsi ishize habaye ibiganiro byavugiwemo ko iriya ndirimbo igomba kujya
hanze atarimo/ijwi rye ryakuwemo. Kuko ngo kuba yarakoreye indirimbo The Ben
byafashwe ‘nk’agasuzuguro’ kandi asanzwe abizi ko ari umuhanzi udacana uwaka n’iriya
Label.
Ati “Bari kumubwira ko iriya ndirimbo igomba kujya
hanze ijwi rye ritaramo. Kandi, wibuke ko munsi ishize bari bagaragaje ko
ntakibazo bafitanye na The Ben. Muri make barashaka ko indirimbo isohoka ari
Kevin Kaden na The Ben gusa.”
Yavuze ko ibi byakozwe bitewe n’uko The Ben yagiranye
ibibazo na Caoch Gael kandi bikaba bimaze igihe, bityo ko nta gikorwa na
kimwe bifuza ko cyabahuza.
Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize Coach Gael yatanze ikirego muri Amerika, ashinja The Ben umwenda w'amafaranga amufitiye, ariko ibimenyetso ntibyari bihagije.
Uwaganiriye na InyaRwanda ati “Indirimbo yakozwe na Element mu buryo bwa ‘Audio’
ariko barifuza ko ijya hanze ataririmbamo.”
Element niwe wasabye Kevin Kade ko yaririmba muri iyi ndirimbo, banzura ko aririmba 'inkikirizo' yayo.
Nubwo bimeze gutya ariko, Label ya 1:55 AM yibukije Element ko asanzwe afite
amasezerano y’imyaka itanu, kandi hari ibukubiyemo bijyanye n’uko agomba
kubahirizwa.
Mu nama bombi bagiranye, bamwibukije ko amakosa yakoze
ahanishwa kwishyura arenga amadorali 500,000. Ariko kandi bamusigira amahitamo
abiri yo kwishyura ariya amafaranga agakomezanya urugendo nabo cyangwa se
akava mu ndirimbo.
InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko mu minsi
ishize Element yahuye na Kevin Kade amubwira ko indirimbo yamaze kuyikorera ‘Mastering’
ariko idateze gusohoka, mu gihe atarafata icyemezo niba azayivamo cyangwa se
azishyura ariya mafaranga.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania mu gihe cy’icyumweru n’iminsi ibiri ndetse isesengura rigaragaza ko yatanzweho Miliyoni 2 Frw kugirango Element ayikoreyeho mu buryo bwa Audio.
Kevin Kade amaze iminsi ateguje isohoka ry’indirimbo ye
‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element
The Ben yanditse agaragaza ko igihe kigeze kugirango
urwango n’ubiutiriganya biri mu miziki bishiremo
Muyoboke Alex yumvikanishije ko sisiteme yatura turye
ikomeje kwica uruganda rw’umuziki mu Rwanda
Uncle Austin yanditse kuri X avuga ko abantu bakwiye
kureka amatiku ahubwo bagakora umuziki
Label ya 1:55 AM yabwiye Element ko gukorera indirimbo
The Ben babifashe nk’agasuzuguro
Muyoboke Alex yagaragaje ko yababajwe n'uko umuziki uvangirwa n'abantu bafite inyungu zirenze kuwukunda
The Ben yavuze ko igihe kigeze kugirango ibyo abantu baharaniye birengerwe
Kevin Kade aherutse guteguza indirimbo 'Sikosa' yahurijemo The Ben na Element
TANGA IGITECYEREZO