RURA
Kigali

Abakekwaho guhohotera Moses Turahirwa bafashwe

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:24/02/2025 17:19
0


Mu gihe Moses Turahirwa atameze neza nyuma yo gutegwa n'abagizi na nabi, polisi yatangaje ko abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gufatwa.



Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, nibwo hamenyekanye amakuru ko Turahirwa Moses umaze kubaka izina rikomeye mu ruganda rw'imideli atameze neza nyuma yo gutegwa n'abagizi ba nabi.

Ibi byabereye mu karere ka Musanze aho amakuru dukesha BTN avuga ko uyu mugabo yakubiswe akanaterwa ibyuma, ibyaje no kuviramo imbwa ye kuhasiga ubuzima.

Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri X, yatangaje ko abantu batatu bakekwaho gukora ibi bamaze gufatwa, ndetse ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Turahirwa Moses yashinze inzu ya Moshions ikaba imwe mu ziyoboye mu ruganda rw'imideli haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, dore ko aherutse no kwambika John Legend uherutse gutaramira i Kigali muri Move Afrika.


Moses ari mu bahagaze neza mu ruganda rw'imideli





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND