RURA
Kigali

Yahawe ubutumire muri Trace Awards! Iby’ingenzi ku rugendo rwa Element muri Zanzibar

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2025 9:01
0


Umuhanzi akaba na Producer, Mugisha Robinson wamamaye nka Element Eleeeh yerekeje i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards&Festival, byatangiye kuri uyu wa 24 Gashyantare, bikazasozwa tariki 26 Gashyantare 2025.



Uyu musore uherutse gusohora indirimbo ‘Milele’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025. Mu bihe bitandukanye, yakoreye urugendo muri Zanzibar rwari rushamikiye cyane ku bikorwa by’umuziki. 

Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko Element yitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, ku butumire yahawe n’Umuyobozi wa Trace Awards, Olivier Sanchez. Mu bandi bahawe ubutumire muri Trace Awards bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie na Ross Kana. 

Muri gahunda y’urugendo rwe, Element azahakorera igice cy’amashusho y’indirimbo ‘Tombe’ yitegura gushyira ku isoko. Uyu muhanzi amaze iminsi atangaje isohoka ry’indirimbo ye ‘Tombe’, ariko hari igice kimwe cy’amashusho atarafata, ari ntacyo azakorera muri Zanzibar, mbere y’uko isohoka ku mugaragaro.

Muri ibi bihembo, u Rwanda ruhagarariwe na Israel Mbonyi uhataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Muri rusange, ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 24. Mu mwaka ushize Bruce Melodie ni we wahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda.

Ibi bihembo byaherukaga kubera i Kigali, mu muhango wabaye ku wa 21 Ukwakira 2023. Bihatanamo abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika. Abahanzi bazamuka, Djs, abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, ndetse n’ibyiciro by’abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Afurika.

D’Banj wayoboye ibi birori mu 2023 ubwo byaberaga mu Rwanda, yongeye guhabwa amahirwe yo kubiyobora. Kuri iyi nshuro azaba afatanije na Aaliyah Mohamed. Ni mu gihe mu 2023, yari afatanyije na Maria Borges.

D'Banj ni umuhanzi, rwiyemezamirimo, akaba n’icyamamare muri muzika yo muri Nigeria. Yagiye abona ibihembo byinshi, harimo MTV Awards, BET Awardsn a MOBO Awards.

Urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu itangwa rya Trace Awards, rwiganjemo cyane abahanzi bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe barimo: Rema, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Joe Dwèt Filè., Zuchu, Tyler ICU, Yemi Alade, Black Sherif, Didi B, Jux, King Promise, Harmonize;

Titom&Yuppe, Josey, Ali Kiba, Tamsir, Chelsea Dindrath, Abigail Chams, Joshua Baraka, Gaz Mawete, Phillbill, Wally Seck ndetse na Bien. Itangwa ry'ibi bihembo rizatambuka imbona nkubone ku nyakira-mashusho za Trace Awards ari nayo isanzwe itegura ibi bihembo.

Umubare munini w’aba bahanzi ugizwe n’abataramiye i Kigali mu bihe bitandukaye barimo Diamond, Rema, Ali Kiba, Bien-Aime, Harmoniz, Zuchu n’abandi.

Ibi bihembo byatangijwe nyuma y’ibindi nk’ibi nka MTV Africa Music Awards (MAMA), Afrima n’ibindi.

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.


Element yerekeje mu gihugu cya Zanzibar ku butumire bwa Trace Awards&Festvival

 

Element azava muri Zanzibar ahafatiye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Tombe’ yitegura gushyira ku isoko 

Element yitwaje ibikoresho bye, ndetse n’abazamufasha gukorerayo indirimbo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MILELE’ ELEMENT AHERUTSE GUSOHORA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND