Kigali

Igitego cya mbere umutoza wa Rayon Sports azatsinda ni ukubona ikipe ibanza mu kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2024 11:36
0


Nk'andi makipe yose, Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona ikipe ya mbere izajya ikoresha mu gihe habura icyumweru n'igice ngo shampiyona itangire.



Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe azaba ahanzwe amaso mu mwaka w'imikino ugiye kuza, nyuma yaho igerageje kwiyubaka ndetse ikazana n'abatoza bashya barimo Robertinho wayihesheje igikombe cya shampiyona ya 20218-19. 

Uyu mutoza umaze gutoza iyi kipe imikino ibiri ya gicuti kuva yagaruka, agowe no kubana "ikipe ya mbere" ndetse bikaba ikibazo gikomeye ugeze mu gice cya ba rutahizamu.

Iki gihe turimo amakipe menshi ari gukina imikino ya gicuti afite intego zitandukanye, harimo abatoza bari gukina bashaka kureba abakinnyi basinyisha (basigarana) hakaba n'abandi batoza bari kuyikina bashaka ikipe ya mbere (abakinnyi 11 beza). 

Rayon Sports iyo urebye imikino ya gicuti iri gukina ubu, ubona ko umutoza ari gushaka ikipe ya mbere azakoresha ubwo shampiyona izaba itangiye.

Usibye mu gice cy'inyuma, kuri ubu abakinnyi bamaze kwerekana ko nta guhinduka, ariko izamu mu kibuga hagati na ba rutahizamu bikomeje kugora umutoza Robertinho.

Umunyezamu Patient Ndikuriyo na Khadime Ndiaye ntabwo birasobanuka!

Aba banyezamu bombi umuntu yavuga ko benda kuganya urwego ndetse n'umubare w'amakosa, ibintu bituma kubona ubanza mu kibuga bigorana. 

Khadime Ndiaye uyu ni umwaka wa kabiri agiye gukinira Rayon Sports, gusa umwaka ushize abafana ba Rayon Sports bamushidikanyagaho ariko kuva Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yagera mu ikipe niwe ari gukoresha. 

Ndikuriyo we ni mushya muri Rayon Sports aho yaguzwe avuye mu Amagaju FC ariko igihe cyose yaherewe umwanya yitwaye neza.

Inyuma nta kibazo

Igice cya ba myugariro nta kibazo gihari kuko yaba Bugingo Hackim, Nsabimana Aimable, Omar Gning na Ombolenga, bose bamaze kwemeza ko ari bo bakinnyi bazaba ari amahitamo ya mbere, cyereka igihe myugariro wundi iyi kipe yazana yaba ari hejuru ya Nsabimana Aimable.

Mu kibuga hagati birakomeye

Umutoza Robertinho asa n'aho afite amahitamo akomeye mu kibuga hagati kuko iyi kipe ifite abakinnyi benda gukina bimwe. Duhereye kuri Saif na Madjaliwa, umuntu yavuga ko amahitamo ya mbere kuri nimero 6 ari Madjaliwa ariko umuntu akaba atakwizera ko uyu mukinnyi azakina bigendanye n'uko kuva yagera mu Rwanda twamubonye.  Niyonzima Olivier Saif we twavuga ko atarongera kuba Saif abantu basanzwe bazi neza.

Rukundo AbdulRahman bishoboka kuzamugora. Uyu musore ukomoka mu Burundi ni umwe mu bakinnyi baguzwe mbere muri iyi kipe kuva yagera muri Rayon Sports, ibyo yari yitezweho ntabwo arabitanga ndetse ubona ko akina asa nk'umuntu ufite isoni cyangwa ubwoba bituruka ku kuba ikipe yaramubanye nini.

Rukundo AbdulRahman akiri mu Amagaju FC, wabonaga ko ikipe ari we muntu yubakiyeho ndetse yagiraga uruhare rukomeye mu bitego by'Amagaju FC kuko imipira yageraga imbere yose yabanzaga kumucaho, gusa muri Rayon Sports bisa n'ibizagorana.

Hari aho bizagera abakinnyi bajye bagabana iminota 

Haruna Niyonzima kuva yagurwa, yinjiye mu kibuga ku mukino wa Muhazi United ajyamo asimbuye mu gice cya kabiri, gusa kuri uyu wa Gatandatu yahise abanza mu kibuga. Uyu musore ufite uburambe, kujya mu kibuga kwe bisa n'ibishyira hanze Ishimwe Fiston nawe wari watangiye imikino ya gicuti yitwara neza. 

Ndayishimiye Richard utarakinnye umukino wa Azam FC kubera uburwayi, ni umusore wamaze kwemeza abantu ko kubura umwanya mu kibuga cya Rayon Sports bitazapfa kubaho, gusa ukibaza uburyo azakinana na Muhire Kevin uzaba ari Kapiteni wa Rayon Sports bikagucanga ukabona ko bizasaba ubushishozi bukomeye ku mutoza wa Rayon Sports bishobora no kuzazamo guhengeka.

Charles Bbaale ntabwo aremeza!

Uyu musore ni umwaka wa kabiri agiye gukinira Rayon Sports ubwo iyi kipe yakinaga na Muhazi United ikayitsinda igitego 1-0, cyatsinzwe na Bbaale, umukino urangiye umutoza yatangaje ko agikeneye ba rutahizamu bakomeye bamufasha gutsinda APR FC no kwegukana igikombe cya shampiyona. Charles Bbaale rero asa nk'aho imikinire ye itashimwe n'umutoza wifuza ibindi birenzeho.

Charles Bbaale ntabwo aremeza neza umutoza mukuru 

Ibi twabivuga no kuri Iraguha Hadji nawe umutoza ari kunyuzamo akamukoresha nka nimero 9 nubwo aba yahereye ku ruhande, gusa umusaruro we nawe uri kugora amahitamo y'umutoza.

Imwe mu mpamvu twavuga ko iri kugora umutoza Robertinho kubona ikipe ya mbere, umuntu yavuga ko ari abakinnyi bari ku rwego rumwe badatanga itandukaniro cyane ndetse umutoza abona ko atari intwaro zihagije zatuma yiruka kuri mukeba.

Imikinire ya Iraguha Hadji nawe ntabwo ituma umuntu amusobanukirwa vuba 

Ishimwe Fiston yatangiye neza mu mikino ya gicuti gusa ari kugenda abura umwanya 

Adama umwe mu bakinnyi biyeretse abafana cyane mu mikino ya gicuti nawe ikipe ishobora kuzamusumba 

Haruna Niyonzima we yiyemerera ko ikibuga kitabeshya abenshi bazamenya ibye neza mu kibuga 

Ndayishimiye Richard umukinnyi mwiza mu kibuga hagati ariko ugomba kurwanira umwanya 

Aruna Madjaliwa yamaze kwerekana ko ari nimero ya mbere kuri 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND