RFL
Kigali

Ubuyobozi bubari mu maraso! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Eric

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/08/2024 12:01
0


Eric ni izina rihabwa umwana w’umuhungu risobanura umuyobozi w’ibihe byose/ ufite icyubahiro kidahangarwa (Eternal Ruler).



Eric ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, naho yaba ari umukobwa bamwita Erica.

Bimwe mu biranga ba Eric:

Eric ni umuntu ushabutse (dyanamic) ukunda ibirori n’ubusabane, wiyiziho kugira igikundiro kandi uberwa mu myambarire.

Ibyo agezeho mu buzima abisangira n’abandi nubwo rimwe na rimwe agira ukuntu yikunda.

Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Eric agira amarangamutima cyane ni ukuvuga ko umujinya we aba ari umuranduranzuzi, ariko kandi iyo yagize impuhwe, ziba ari zose.

Eric ntakunda kwibaza ibibazo byinshi ahitamo gukora atatekereje neza, rimwe na rimwe ni umuntu usabana, akunda gufata umwanya wo kwegerana no kuganira na bagenzi be.

Eric azi kwemeza abantu, bityo abantu bakabimukundira akagira inshuti nyinshi.

Akunda gukora siporo akanabishishikariza abandi buri gihe, iyo nta yindi mirimo afite aba yumva yakora siporo.

Mu miterere ye, Eric ni umuntu ukunda kwishora mu bintu runaka kabone n’iyo byamugiraho ingaruka ariko agakuramo ikintu gishya. Ni wa muntu mushobora kwemeranya ikintu ariko mu minota mike ukabona arahindutse.

Mu ishuri aba ari umuhanga, iyo akiri umwana bwo aba agundira utuntu twose ku buryo adapfa gutanga.

Kubera ukuntu asabana aho ageze hose aba yisanga, amenyana n’abantu vuba bakanamenyerana.

Akunda gutembera no kureba ibintu nyaburanga bitangaje kandi akunda ubwisanzure cyane.

Ibintu by’ubucuruzi biramuhira ndetse no guhuza abantu, ni umuntu uzi gushakisha ku buryo niyo atabashije kwiga atajya abura icyo akora.

Nubwo akora ibyo atabanje gutekerezaho neza ariko mu rukundo, Eric ni umuntu uteye neza cyane azi gukunda nk’uko izina rye riri, akunda kuyobora ndetse itsinda yayoboye arigeza ahantu heza kubera umurava we.

Eric yifuza cyane kuba umukire, ni umwizerwa kandi akunda kuba hafi y’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Isooko: lefigaro.fr
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND