Kigali

Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ryafunzwe kubera "kubiba amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakristo"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/08/2024 11:49
0


Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko rwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda. Ni Itorero rigizwe n'Abakristo biganjemo abiyomoye kuri ADEPR mu myaka yashize.



Ibaruwa ya RGB yo kuwa 30 Nyakanga 2024, yandikiwe Umushumba Mukuru w'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, Pastor Ntawuyirushintege Corneille, imumenyesha ko impamvu y'iyi baruwa ari uguhagarika ibikorwa by'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kayitesi, yamenyesheje Pastor Ntawuyirushintege ko ibikorwa by'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda haba ku cyicaro n'amashami yaryo yose bihagaritswe uhereye igihe aboneye iyi baruwa, ndetse inzego bishinzwe zisabwe kubahiriza uyu mwanzuro.

Yavuze ko bafashe umwanzuro wo guhagarika iri Torero hashingiwe kuri "raporo y'igenzura yimbitse yakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ku bikorwa by'Itorero Umuriro wa Pentekonte mu Rwanda", ryagaragaje ibibazo by'imikorere bitandukanye birimo:

Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n'amakimbirane by'urudaca mu bakristo bagize Itorero ku buryo bibabuza umudendezo n'ituze; Kuba zimwe mu nyigisho z'Itorero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z'Iterambere ku buryo bugira ingaruka mbi ku baturage;

Kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n'amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri Torero ndetse n'ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice; Kuba Ubuyobozi bw'Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n'Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere; Kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.

Ku rundi ruhande ariko Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, ntiryemera ibyatangajwe na RGB kabone n'ubwo ngo batarabona iyi baruwa yaba kuri Email na Telefone nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pastor Ntawuyirushintege Corneille.

Yanyomoje ibyo iri Torero rishinjwa byo "kubiba amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakristo", ati: “Ibyo ntabwo bibaho, ubu se koko umuntu uyobewe ingaruka z’amacakubiri cyane cyane muri iki gihugu cyacu ni nde? Ubundi uwo yaba ari umupasiteri yaba ari muntu ki koko? Ndibwira ko no mu nshingano z’itorero rirwanya ibyo.”

Nk'uko Ubuyobozi bw'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda bwabitangarije IGIHE, buhamya ko iri Torero riri mu ba mbere "bakangurira abaturage gahunda za Leta, ni ibintu twigishirizwa ku mugaragaro. Ntekereza ko ibyo bidafite ishingiro.”

RGB imaze iminsi mu igenzura ryo kureba iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku Idini. Kugeza ubu insengero zirenga 5,600 zimaze gufungwa mu gihugu hose. Mu nsengero zafunzwe hakaba harimo iz'Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ndetse by'umwihariko si ugufungwa kw'insengero zayo gusa, ahubwo iri Torero ryanafunzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND