Ntakirutimana Felicien [2T Reggae Man] umaze gushinga imizi mu njyana ya Reggae ariko akaba n’umuhanga mu birebana n’ubuvuzi aho yakoreye amavuriro akomeye, agiye kongera kujya gutaramira mu iserukiramuco i Zanzibar.
Agiye kongera kwitabira Zanzibar Reggae Festival, Iserukiramuco riba buri mwaka aho yaherukaga muri 2021.
Ubwo aherukaho avuga ko yishimiye guhura n’abahanzi bakomeye
muri iyi njyana aho bamwe bari bavuze muri Amerika abandi Jamaica n’ahandi
hatandukanye.
Kuba yarongeye gutumirwa, 2T abisobanura agira ati”Icyo nakubwira na none buriya nu iko bishimiye uko nitwaye ubushize.”
Buri muhanzi muri iri serukiramuco ahabwa umwanya ungana
n’isaha kandi ntibiba byemewe kuririmba indirimbo y'undi muhanzi uwo ariwe wese.
2T asobanura ko yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye muri
iri Serukiramuco rizaba hagati ya tariki 09 na 10 Kanama 2024.
Amaze iminsi mu myiteguro ariko agiye kugenda hakiri kare
ahuze na Band ya hariya muri Zanzibar.
2T amaze imyaka itari mike akora injyana ya Reggae na Dancehall, mu bihe bitandukanye ajya ategura ibitaramo ahuriramo n’abandi kimwe n’ibizenguruka igihugu.
Iyo agaruka ku butumwa bw’amahoro n’urukundo atanga
binyuze mu muziki, avuga ko yifuza gukomeza guteza imbere ibirebana n’ubuvuzi.
Mu gihe cy’ibitaramo ashaka kuzajya ananyuzamo akagaruka
ku buryo ubuvuzi bukomeje gutera imbere mu Rwanda aho azakomoza kuri bimwe mu
byagezweho n’amavuriro akomeye ahari no ku bindi bikorwa byatuma abantu
bakomeza gusura u Rwanda.
Iri serukiramuco ryitabirwa buri munsi n’abarenga
ibihumbi 10 iyo ryabaye.
2T Reggae Man agiye kwerekeza i Zanzibara aho azataramira ku wa 09 na 10 Kanama 2024Iserukiramuco ritanga umwanya usesuye ku bakora injyana ya Reaggae ribera i Zanzibar rigiye kongera kuba, 2T Reggae Man ni we uzaba uhagarariye u RwandaNi umuhanga mu birebana no kuvura aho yagiye akorera amavuriro akomeye nka King Faisal ariko akanabihuza umuziki
TANGA IGITECYEREZO