Kigali

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/08/2024 9:02
0


Tariki ya 1 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi n’ine mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’umwe uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

30 mbere y’ivuka rya Kristu: Octavia, uzwi cyane ku izina rya August yageze mu Misiri mu Mujyi wa Alexandria, uyu ni na we wahise awushyira mu maboko ya Repubulika y’Abaromani.

1498: Christopher Columbus, yabaye Umunyaburayi wa mbere wageze muri Venezuela.

1876: Leta ya Colorado yashyizwe ku rutonde rw’izigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1914: U Budage bwatangaje ko bugiye kugaba intambara kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ibi byabaye intandaro y’Intambara ya Mbere y’Isi.

1960: Islamabad yagizwe Umurwa Mukuru wa Guverinoma ya Pakistan.

1966: Charles Whitman yivuganye abantu 16 bo muri Kaminuza ya Texas, ahitwa Austin, birangira nawe yivuganwe n’abapolisi.

1967: Israel yongeye Uburasirazuba bwa Jerusalem ku butaka igenzura.

1973: Juvénal Habyarimana yashyizeho Guverinoma ya mbere igizwe n’abasivili benshi, Minisiteri zikomeye zihabwa abasirikare.

1981: Hafunguwe Televiziyo ya MTV izwi cyane muri Amerika.

2004: Mu gihugu cya Paraguay, inkongi y’umuriro yibasiye isoko ihitana abantu magana atatu na mirongo icyenda na batandatu abandi magana atanu barakomereka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1962: Jacob Matlala, umukinnyi w’iteramakofe(Box), akomoka muri Afurika y’Epfo.

1980: Mancini, umukinnyi wa ruhago wo muri Brazil.

2006: Bob Thaves, Umunyamerika w’umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

2009: Corazon Aquino, wabaye Perezida wa Philippines.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2003: Guy Thys, wahoze ari umutoza w'umupira w'amaguru mu Bubiligi.

2008: Harkishan Singh Surjeet wahoze ari umunyapolitiki w'Umuhinde.

2023: Sheila Olivier, umunyapolitiki w'Umunyamerika.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND