Umushabitsi wamamaye mu marushanwa y’ubwiza, Miss Uwase Raissa Vanessa mu gihe hakomeje kuvugwa inkuru z’urukundo n’umusore witwa Dylan Ngenzi yabihakaniye kure.
Tariki ya 24 Kanama 2024 ni bwo Miss Uwase Vanessa
yabatijwe mu mazi menshi mu muhango wabereye ku rusengero rwa Zion Temple.
Kimwe n’abandi babatizwa muri iyi minsi hatangiye
gutekerezwa ko yaba agiye kurushinga dore umunsi yabatirijweho ari na wo Dylan
Ngenzi na we yabatirijweho.
Uyu Dylan akaba ari umusore nk'uko bigaragara mu butumwa
bwa Miss Uwase Vanessa watumye atera intambwe imuganisha mu kwakira Yesu Kristo.
Kuri uyu munsi Miss Uwase Vanessa yongeye kwenyegeza
umuriro ashyira hanze ifoto bari kumwe yongeraho amagambo y’urukundo ati”Ubuhungiro
bwanjye.”
Abantu bahise bajya mu nyunganizi batangira kumurata
amashimwe bamwifuriza kuzahirwa mu rukundo.
Nyamara mu kiganiro gito InyaRwanda yagiranye na Miss
Uwase Vanessa yahakaniye kure ay’amakuru.
Agira ati”Uriya ni inshuti yanjye ntabwo ari umukunzi
wanjye.”
Uwase Raissa Vanessa akaba yaramamaye cyane mu irushanwa
ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2015 aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere.
Kuri ubu aba mu bushabitsi aho akora ubucuruzi bujyana no
gucuruza ibirungo by’ubwiza, imibavu n’ibindi bijyana ahanini no kwita ku ruhu.
TANGA IGITECYEREZO