Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade] yagaragaje ko hari abantu usanga barikoroje, bavuga ibintu badafitiye gihamya, anashimangira ko afitanye isano na Jimmy Muyumbu uheruka kumushoramo.
Kevin Kade waraye ataramiye abitabiriye ibirori bya ‘The
Silver Gala’ afatanije na The Ben na Element mu ndirimbo baheruka guhuriramo ‘Sikosa’.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yagarutse ku bamaze
iminsi bavuga ko bakuye indirimbo ‘Sikosa’ kuri Youtube ngo bakurure
amarangamutima y’abantu.
Ati”Twebwe ibintu byacu biracyagezweho, turi gukora
amakuru ariko byabayeho bitaduturutseho ariko icyishimiwe ni uko indirimbo iriho
kandi ikunzwe cyane.”
Agaragaza ko harimo ubijiji kumva ko umuntu yakura
igihangano cye ku rubuga ngo yinjize, ko ibyo bigoye kuba byashoboka.
Ati”Nta bwo imibare y’inshuro indirimbo irebwa yazamurwa
no gusiba ikintu amasaha 24, ntabwo bibaho, izo ni intekerezo z’ubujiji ahubwo ni
ibibazo byabaye mu buryo buri tekinike.”
Agaruka kandi ku ruhare rwa Jimmy Muyumbu kuri iyi
ndirimbo anemeza ko bafitanye isano yo mu maraso.
Ati”Ni mubyara wanjye kandi ni we wamfashije muri iyo
ndirimbo kugira ngo ikorwe, ndamushimira cyane.”
Mu gusoza yagize icyo avuga ku kuba baritabaje indirimbo
ya Oliver N’Goma muri ‘Sikosa’ n’uko afata uyu munyabigwi watabarutse.
Ati”Oliver N’Goma ni umubyeyi kandi twakuze tumwumva, njye
nkiri umwana mfite imyaka itanu yanyuraga kuri televiziyo Rwanda nkakunda uko
yitwara.”
Yongeraho ati”Kuba rero twaragemuye ubumenyi ku gihangano cye ndumva ari iby’agaciro.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEVIN KADE
TANGA IGITECYEREZO