RFL
Kigali

B-Threy yahaye ikaze umuhungu we mu muryango wa ‘Kinyatrap’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2024 15:38
0


Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy, ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku kwizihiza isabukuru y’amavuko ku munsi umwe n’imfura ye, yahaye ikaze mu muryango w’abahanzi basanzwe bakora umuziki wubakiye ku mudiho wa ‘Kinyatrap’.



Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku itariki imwe na Se, ari nayo mpamvu bombi bizihiza isabukuru y’amavuko ku munsi umwe. Aherutse kumwifashisha mu mafoto yakoresheje mu kumurikira 'Mixtape' ye yise ‘Muheto II’.

B-Threy yavuze ko ku itariki nk’iyi (tariki 27 Nyakanga 2023) ari bwo umwana we w’imfura yavutse, avukira muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ubwo yari kumwe n’umugore we berekeza kuri biriya bitaro, ntibatekereza ko Imana igiye ‘kuduha impano y’umwana’.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘’, yumvikanishije ko nta kintu kiruta kuba ahuje itariki y’amavuko y’umuhungu we. Ati “Biraryoha kuvukira rimwe n’imfura yawe, umusirikare w’igihugu.”

B-Threy yavuze ko uyu mwana we ari umusirikare w’igihugu, kandi ni umunyamuryango mushya w’abakora injyana ya Kinyatrap. Ati “(Ni) umusirikare w’igihugu, umunyamuryango mushya wa Kinyatrap. Isabukuru Nziza.”

B-Threy n’umukunzi we bakoze ubukwe ku wa 11 Werurwe 2023. Habanje umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa 248 Events muri Gikondo aho umuhanzi w’injyana Gakondo, Cyusa Ibrahim ari we wasusurukije ababwitabiriye.

Bashimangiye isezerano ryyabo nyuma y’igihe cyari gishize bakundana ariko bakaba barabyeruye ko bakundana mu 2022.

Hashize iminsi micye akoze ubukwe, ni ukuvuga ku wa 16 Werurwe 2024, yakoze igitaramo yamurikiyemo Extended Play (EP) ya mbere yise ‘For Life’.

Ubwo mu 2020, uyu mugabo yizihizaga isabukuru y’amavuko yashyize hanze imbumbe y’indirimbo eshanu mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi be.

Icyo gihe yagize ati ““Ni uburyo bwiza bwo kwizihizanya n’abakunzi banjye uyu munsi mukuru, biragoye ko buri mukunzi wanjye yagera aho nizihiriza uyu munsi, ariko byibuze nibumva indirimbo ziri kuri iyi EP turaba tuwusangiye neza, niyo mpamvu rero twifuje kubihuza.”

Asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Nyamirambo’ ndetse na ‘2040’ kandi yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka “Nicyo gituma”, “Imari”, “Buri gihe”, “Landlord”, “Oya” n’izindi..


B-Threy yatangaje ko ashimishwa no kuba ahuje umunsi w’isabukuru n’umuhungu we


B-Threy yavuze ko tariki 27 Nyakanga 2023, wabaye urwibutso rudasaza kuri we nyuma yo kwibaruka imfura ye 

KANDA HANO WUMVE ALBUM '2040' Y'UMURAPERI B-THREY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND