RFL
Kigali

Umupasiteri akurikiranyweho kwica umwana wo mu rugo yari yacumbikiwemo akanamuhamba mu cyumba

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/09/2024 16:39
0


Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi Pastor Anthony Israel akurikranyweho kwica umwana wo mu rugo yari yacumbikiwemo.



Abapolisi bo mu ishami rya Ejigbo i Lagos muri Nigeria bataye muri yombi Pastor Anthony Israel wo mu itorero rya Jesus Disciples Assembly ashinjwa kwica AbdulRahman Olugbade, umwana w'imyaka 17, akamushyingura mu ibanga mu cyumba.

Ibi byabaye ku itariki ya 2 Nzeri 2024, mu gace ka Omoguwa ko muri Ejigbo, ahaherereye urusengero rwa Jesus Disciples Assembly. Amakuru avuga ko Pasiteri yabikoze nyuma y'uko yari yarahawe icumbi ry'ubuntu na nyina wa Nyakwigendera, Madamu Temitope Olugbade.

Amakuru avuga ko AbdulRahman ubwo yicwaga, yasanzwe aho yari aryamye. Bivugwa ko Pastor Israel Anthony yakoresheje icyuma, amukata umuhogo ahita atira inyundo n'igitiyo maze acukura imva mu cyumba ashyinguramo Nyakwigendera.

Ubugizi bwa nabi bwa Pasiteri Anthony Israel bwamenyekanye ubwo imbwa y'aho hafi yumvishe umunuko udasanzwe hafi, ikajya ihora imoka cyane.

Uko kumoka kw'ibwa, byatumye Murumuna wa nyakwigendera agira amakenga, cyane ko yabihuzaga no kubura kwa mukuru we AbdulRahman, bituma agira amatsiko menshi yo gushaka kumenya igituma imbwa imoka cyane.

Ubwo abaturanyi batabaraga, basanze Pastor Anthony yaramaze gutoroka, gusa baje kumutahura bamushyikiriza inzego za Polisi muri Lagos. Bagaragaje akababaro kenshi cyane, bavuga ko AbdulRahman yari umusore utuje kandi ukora cyane.

Agahinda ko kubura Nyakwigendera, bari bagasangiye na Mama we Madamu Temitope Olugbade, wari warahaye icumbi Pastor Israel kubera ibibazo by'amacumbi yari afite, agashengurwa nuko yaciye inyuma akamuhekura.

Abayoboke b'itorero Pastor Anthony Israel yari ayoboye berekeje ku ishami rya polisi mu gace ka Ejigbo, bategereje kumenya amakuru mashya ku mushumba wabo.

Umuyobozi w'agace ka Ejigbo DPO, CSP Vera Akpa-Ameh, yamaze gutegeka ko umurambo wa AbdulRahman utabururwa kugira ngo ukorerwe ibizamini (autopsy).

DPO yategetse kandi ko Pastor Israel agomba kuguma gukurikiranwa, yahamwa n'icyaha, akazabihanirwa, bishobora no kuzamuviramo igifungo cya burundu.


Nyakwigendera AbdulRahman Olugbade wishwe na Pastor Anthony Israel


Umwobo Pastor Anthony Israel yashyinguyemo AbdulRahman Olugbade


Urupfu rwa AbdulRahman rwashavuje benshi muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND