RFL
Kigali

Barack na Michelle Obama bashyigikiye Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/07/2024 14:42
0


Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yatangaje ko we n’umugore we, Michelle Obama, bashyigikiye kandidatire ya Visi Perezida Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Harris yabonye amahirwe yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 21 Nyakanga 2024 ubwo Perezida Joe Biden yari amaze gutangaza ko yikuye mu ihatana.

Biden yagize ati “Icyemezo cya mbere nafashe nk’umukandida w’ishyaka mu 2020 cyari uguhitamo Kamala Harris nka Visi Perezida. Ni icyemezo cyiza nafashe. Uyu munsi nshaka guha Kamala Harris ubufasha bwanjye bwose no kumushyigikira nk’umukandida w’uyu mwaka.”

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, Obama yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko we na Michelle  Obama mu ntangiriro z’iki cyumweru bahamagaye Harris, bamumenyesha ko yaba Perezida mwiza cyane wa Amerika, bamubwira ko bamushyigikiye.

Ati “Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Michelle nanjye twahamagaye inshuti yacu Kamala Harris. Twamubwiye ko azaba Perezida wa Amerika mwiza cyane kandi ko tumushyigikiye byuzuye. Muri ibi bihe by’ingenzi ku gihugu cyacu, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde mu Gushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.”

Harris na we mu butumwa yatangarije kuri uru rubuga, yabwiye Obama na Michelle ko kumushyigikira kwe gufite igisobanuro gikomeye, yongeraho ati “Tujye ku murimo.”

Kuba Barack na Michelle Obama berekanye ko bashyigikiye Kamala Harris, bije ari igisubizo ku bari bamaze iminsi bibaza impamvu ntacyo Barack aratangaza kuri Kamala, mu gihe kandi ku mbuga nkoranyambaga hari ibihuha bivuga ko Michelle Obama ashobora kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND