RFL
Kigali

Huye: Voce Dolce yateguye igitaramo gikomeye cy'Intsinzi yatumiyemo Beatha "Azabatsinda Kagame"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2024 14:41
0


Voce Dolce Group ni itsinda rimaze igihe gito cyane rivutse ariko rimaze kuba izina ry'inganzamarumbo mu muziki binyuze mu bikorwa byaryo bikomeye birimo n'igitaramo cy'amateka rigiye gukorera mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.



Ni igitaramo cyitwa "Intsinzi Summer Concert" kizaba ku Cyumweru tariki 04/08/2024 mu Ngoro y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Huye. Kizarangwa n'indirimbo zitandukanye z'intsinzi, izirata u Rwanda ndetse n'izihimbaza Imana "dushimira Imana aho igejeje u Rwanda" nyuma y'uko ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Voce Dolce Group, Mukazera Marie Christelle, yakomeje adutangariza ko muri iki gitaramo bazaririmba n'indirimbo zibyinitse, "mbese buri munyarwanda wese azibonamo". Ni igitaramo batumiyemo Beatha Musengamana wamamaye mu ndirimbo "Azabatsinda Kagame" ivuga ibigwi Perezida Paul Kagame.

Ni indirimbo yagize igikundiro mu bihe byo kwamamaza Perezida Kagame, bituma isubirwamo n'abahanzi b'ibyamamare barimo Butera Knowless, Bwiza, King James, Bushali, Alyn Sano, Ariel Wayz na Chris Eazy, mu murishyo wavugijwe na Pastor P. Igitaramo cya Voce Dolce ni cyo cya mbere gikomeye Beatha agiye kuririmbamo iyi ndirimbo.

Voce Dolce igiye gukora igitaramo cy'amateka mu Ntara y'Amajyepfo ni bantu ki?


Voce Dolce (bisobanuye Les Voix Douce/Amajwi atuje), igizwe n'urubyiruko rukorera umuziki mu Ntara y'Amjayepfo mu Karere ka Huye. Ni itsinda ryatangiye ku italiki ya 10/10/2020, rikaba rigizwe n'abaririmbyi bageze kuri 15 basengera muri Kiliziya Gatolika, baririmba kandi bakanakora umuziki mu buryo bugezweho kandi mu njyana zose.

Nubwo rimaze imyaka ine gusa ndetse rikaba rifite indirimbo nke zigera kuri zirindwi gusa, iri tsinda rimaze kuba ubukombe dore ko ryiyambazwa henshi mu Rwanda mu bikorwa bikomeye ndetse ryitabiriye amarushanwa nyafurika (African Chorale and Gospel Champions, ACGC Music) yabereye muri Kigali mu 2022.

ACGC yitabiriwe n'amakorali atandukanye aturutse mu Rwanda, Afrika y'Epfo, Ghana na Nigeria. Yabereye i Kigali mu Rwanda kuva ku taliki 23/03/2022 kugeza tariki 28/03/2022. Voce Dolce Group yaserukanye isheja muri iri rushanwa mpuzamahanga ndetse ikaba yaregukanye umwanya wa 3 mu gice cy'amarushanwa.

Uretse kwitabira irushanwa rya ACGC 2022, bamaze gukora ibitaramo bibiri ari byo "Summer Concert 1st Edition" yabaye muri 2022 na "Summer Concert 2nd Edition" yabaye muri 2023. Bahimbaje Missa zitandukanye ndetse n'ubu barakomeje. Ni itsinda ryagutse mu bikorwa kuko bitabira ubukwe, ikiriyo, gukora 'Musique band' cyangwa igisope n'ibindi.

Voce Dolve Group mu ntego ifite harimo kuzamura urwego rwa muzika mu gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko mu karere ka Huye nk'Akarere kamwe mu turere dufite imijyi yunganira Kigali. Ibi bikaba bizagerwaho hibanzwe cyane ku kuzamura impano za muzika mu bato kandi bidashingiye ku idini runaka.

Abara inkuru y'urugendo rwabo mu muziki, Umuyobozi wa Voce Dolce Group, Mukazera Marie Christelle, yagize ati "Twatangiye turi 6 ariko kubera kwagura ibikorwa no gutegura ibitaramo bitandukanye twongera umubare ubu turi 15 twese hamwe".

Yagaragaje ko magingo aya bitoroshye kwinjira muri iri tsinda, ati "Kuzamo ntabwo amarembo yuguruye nk'uko tubimenyereye mu makorali asanzwe kuko twifuje gukora itsinda rito rishoboye ariko binaterwa n'umwanya tubona kuko dukora n'indi mirimo itandukanye".

Voce Dolce Group kugeza ubu ifite indirimbo zirindwi (7), ariko iziri kuri Youtube channel yabo yitwa 'Voce Dolce Group' ni enye (4) zirimo "Nyina wa Jambo" na "Singizwa" ari nazo zamenyekanye cyane. Izindi ndirimbo ni izo bagiye basubiramo z'abahanzi batandukanye.

Imishinga bafite harimo kuzamura impano z'abana haba mu miririmbire n'imicurangire ndetse no kuzamura urwego rw'imiririmbire "natwe ubwacu turifuza kuzagera ku rwego rwiza ku buryo Isi ibimenya atari mu Rwanda gusa". Aba baririmbyi bo guhangwa amaso banafite gahunda yo gukozakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali, bitari kera.


 Doce Dolce Group bagiye gukora igitaramo cy'imbaturamugabo cyo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni itsinda rigizwe n'abaririmbyi b'abahanga b'amajwi azira amakaraza


Voce Dolce Group bateguye igitaramo cy'uburyohe bazaririmbamo indirimbo zisingiza Imana n'izirata u Rwanda


Beatha Musengamana bamwe bita 'Azabatsinda Kagame' yatumiwe mu gitaramo cya Voce Dolce Group


Huye igiye kuberamo igitaramo gikomeye "Intsinzi Summer Concert"

REBA INDIRIMBO "NYINA WA JAMBO" YA VOCE DOLCE GROUP


REBA INDIRIMBO "SINGIZWA MARIYA" YA VOCE DOLCE GROUP


REBA INDIRIMBO "AZABATSINDA KAGAME" YAHIMBWE NA BEATHA UZARIRIMBA MU GITARAMO CYA VOCE DOLCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND