RFL
Kigali

Gospel yungutse impano nshya! Byinshi kuri Rhamis washyize hanze indirimbo ya mbere – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/07/2024 15:00
0


Uko bwije n’uko buKeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ugenda wagura imbago bijyanye n’impano nshya zigenda zivuka kandi zitanga icyizere.



Umwe muri izi mpano, ni Munezero Rhamis [Rhamis] wiyemeje gufatanya n’abandi baramyi nyarwanda urugendo rwo guhindura imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zikubiyemo ivugabutumwa rihindurira benshi gukurikira inzira y’agakiza.

Munezero Rhamis ni umusore ukiri muto wavutse ku babyeyi b'abanyarwanda, akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro. Iwabo  ni umwana wa gatatu, akaba akiri ingaragu yakijijwe mu 2015, akarusho akaba akunda kuramya Imana. Asengera mu itorero ryitwa Christ is the Foundation Church (CFC).

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Rhamis yavuze ko nta gishya kidasanzwe azanye kitari ‘Kristo wabambwe akazuka ku bwacu.’

Yatangaje ko icyamusunikiye gukora umuziki ari uko akunda kuririmba (kuramya Imana) kandi akaba ariho abona yacisha ubutumwa bwiza bwa Kristo bimworoheye yifashishije impano yahawe bikagera kuri benshi.

Akomoza ku ndirimbo ye nshya ari na yo ya mbere ashyize hanze yise 'Kuva Ubwo,' uyu muramyi yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu inkomoko y'agakiza bahawe muri Kristo Yesu ku buntu, ari nayo ikwiriye gutuma banezererwa urukundo rw'imana ibihe byose. Yongeyeho ko iyi ndirimbo igenewe abantu bose muri rusange, ari abakijijwe n'abatarakizwa.

Rhamis yavuze ko ingamba azanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu binyuze mu bihimbano bye. Yatangaje ko kugeza ubu atarabona umuntu umufasha gukurikirana umuziki we kuko aribwo impano ye ikijya ahagaragara.

Yasezeranyije abanyarwanda n’abishimiye impano ye ko yiteguye kubagezaho ‘icyo ari cyo cyose Imana izajya inshyira ku mutima binyuze mu bihimbano by'umwuka.’

Mu butumwa bwihariye yageneye abantu bose, yavuze ko bakwiye kumenya ko Kristo akiri Umwami n'umukiza w' ubugingo bw'abamwizeye kandi yiteguye kwakira abamusanze bose. Yasabye abamukunze bose gukomeza kureba indirimbo ye bakumva neza ubutumwa burimo.


Gospel Nyarwanda yungutse impano nshya


Rhamis ni umusore w'umuhanga wiyemeje gutanga umusanzu we mu kwagura ivugabutumwa rinyura mu ndirimbo

">

Kanda hano urebe indirimbo nshya y'umurambyi Rhamis yise "Kuva Ubwo"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND