Tariki ya 26 Nyakanga ni umunsi wa 207 w’umwaka usigaje 158 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1340: Intambara
yahuje Abongereza n’Abafaransa i Saint-Omer; intsinzi y’u Bufaransa yatumye
Abongereza bava mu ntambara.
1605: Bafashijwe
n’Umwami Henri IV, abaporotesitanti bo mu Bufaransa bishyize hamwe mu nteko
ibahuza mu gikorwa cyabereye i Châtellerault.
1821: Turukiya
n’u Burusiya byacanye umubano nyuma y’uko ihakanye kurengera abakirisitu muri
iki gihugu.
1847: Libéria,
igihugu cya mbere muri Afurika mu kubona ubwigenge cyabutangaje ku mugaragaro.
1908: Hashinzwe
Ibiro bya Amerika bishinzwe Ubutasi (Bureau of Investigation: BOI) byaje
guhinduka Federal Bureau of Investigation (FBI), bikozwe na Charles Joseph
Bonaparte-Patterson.
1941: Mu
Ntambara ya Kabiri y’Isi, Franklin D. Roosevelt, wari Perezida wa Amerika
yatanze itegeko ko Amerika itera u Buyapani nyuma y’uko buteye Indochine
yakoranizwaga n’Abafaransa.
1956: Ubunigo
bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa Leta bikozwe na Perezida Nasser.
1986: Ishyaka
MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo
by’ubukungu igihugu gifite
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1829: Auguste
Beernaert, umukozi muri Leta y’u Bubiligi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu
guharanira Amahoro.
1856: George
Bernard Shaw, Umwanditsi ukomoka muri Irlande wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel
mu Buvanganzo.
1989: Ivian
Sarcos, Umunya-Venezuela wabaye Miss w’Isi mu 2011.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1471: Paul
II (Pietro Barbo), Papa wa 211 wa Kiliziya Gatolika watabarutse amaze imyaka
irindwi ku buyobozi.
1934: Winsor
McCay wahimbye ibishushanyo bivuga (dessin animé) ukomoka muri Amerika.
2009: Marcey Jocobson, umufotozi wari ukomeye muri Amerika.
2012: Franz West, umuhanzi w'Umunya-Australia.
TANGA IGITECYEREZO