Umuraperi Papa Cyangwe yongeye kumvikana agaragaza ko agikomeje guhangana n'umubano utari mwiza wavutse nyuma y'uko atandukanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Rocky Entertainment, batandukanye mu buryo butari bwiza, kuko byarikuriye kwigomanga ku gatuza buri umwe.
Uyu musore wamenyekanye nk'umuraperi utaripfana, yinjiye mu
muziki ahereye mu biganza bya Rocky. Bari kumwe, yabashije kwigaragaza ku isoko
ry'umuziki, ndetse ibihangano bye byarijyanaga ubutitsa.
Ariko kandi ntiyavugaga cyane mu itangazamakuru nk'uko bimeze
muri iki gihe. Mu 2021, nibwo yatangaje ko yasezeye, nyuma yo kubona ko
batazamufasha kugera ku nzozi ze, kuko byari 'agatwiko katinjiza'.
Icyo gihe indirimbo yakoraga zajyaga kuri shene ya Rocky
yitwa Rocky Entertainment, ariko kuva mu minsi ishize, izi ndirimbo zasibwe
kuri iyi shene.
Ariko kandi bakimara gutandukana, Papa Cyangwe yashinze shene
ye ya Youtube atangira gushyiraho indirimbo ariko mu kwezi gushize yaje
kuyiburira irengero.
Ibi byatumye Papa Cyangwe afungura indi Youtube ari naho
azashyiraho indirimbo nshya agiye gutangira gushyira hanze.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Papa Cyangwe
yashinje 'agakundi' ka Rocky gusiba indirimbo zari kuri Rocky Entertainment.
Yavuze ko atumva ukuntu basibye izi ndirimbo mu gihe bazi
neza imvune byafashe, umwanya n’ishoramari ryakozwe. Ariko kandi yizeye neza ko
zitazasibama mu mitwe y’abakunzi be.
Hari aho yavuze ati "Abantu b’abagabo koko mwirirwa
mukoresha imbaraga zanyu mu gusenya ibyo muvuga ko mwubatse? Ibaze gutinyuka
ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri Cano nayo
nakubakiye. Wazisiba kuri Cano yawe ariko ntuzazisiba mu mitwe y’abantu.”
Uyu musore yavuze ko Rocky yakabaye amushimira kuko ibihangano
bye byari kuri iriya shene ya Rocky Entertainment, byatumye ikurikirwa cyane.
Yakoresheje amagambo arimo kubashinja ubusinzi no
kumwandagaza. Ati “[…] Mu kajya mu biganiro by’amafuti kumvuga nabi ngo harya
ngo mwaranshyinguye? Nako mwanteye umwaku. Niko njya numva mwigamba.”
Yumvikanishije ko nubwo bamutega iminsi ashikamye, ariko
kandi yibaza impamvu abahangayikishije mu gihe ari umuntu umwe, bo ari benshi.
Ngo ni umunyamugisha. Ati "Twe turasenga ntabwo Yehova
yatuma turaburiza. Ibaze ko mbahangayikisha ndi umwe. Nta Label, Nta ‘Manager’,
Nta muterankunga, nta ‘Sugar Mumy’, nta Diaspora ndabwira ngo imeneremo.”
Akomeza ati “Ahubwo mujye munashimira ko nasize mbubakiye
cano ubu ikaba ariyo ibatunze.”
Ni ukunzamukiraho!
Hari zimwe mu ndirimbo, Papa Cyangwe yagiye ashyira hanze
yibasira abarimo Rocky. Nubwo abatashaga kwerura neza icyo yavugaga, ariko
abafataga igihe gito cyo kongera kumva bumvaga neza ko avuga mu buryo bweruye
Rocky.
Mu kiganiro yigeze kugirana na MIE Empire, Rocky yavuze ko
kuba Papa Cyangwe ajya muri studio akamugira igitaramo mu ndirimbo ze ari ugukora
ubusa 'kuko ari ugukomeza kunzamura'.
Kandi avuga ko kuba azwi byanafashije Papa Cyangwe kuzamuka.
Ati "Gufata amafaranga yawe ukajya muri studio kuvuga Rocky gusa. Njyewe
uri kumpa 'Hit' nsanganywe, wansanganye, binagoye ko yapfa gushira, iyo 'Hit'
wanazamukiyeho. Ariko kuvuga ngo ugiye gukora indirimbo uba uri gukomeza kwibutsa
abantu izina ryanjye.”
Rocky yavuze ko nubwo imyaka itatu ishize adakorana na Papa
Cyangwe 'ariko amwifuriza ibyiza'. Abajijwe niba yakwemera kongera gufasha Papa
Cyangwe, atarasubiza hasubije Kadafi agira ati "Oya! Twamufasha n'abajya i
Rusororo turabafasha, tukabashyingura. Twabura kugufasha gute koko?"
Papa Cyangwe yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko
indirimbo ze zari kuri Youtube ya Rocky Entertainment zisibwe
Papa Cyangwe yavuze ko Rocky yakabaye amushimira kuko
yazamuye ‘shene’ ye
Indirimbo nyinshi za Papa Cyangwe zari kuri shene ya Youtube
ya Rocky
Ukuboza 2021, nibwo Papa Cyangwe yatandukanye na Label ya
Rocky
TANGA IGITECYEREZO